E-mail: administration@aprfc.rw

Jacques Tuyisenge yatanze ishusho ya APR FC ku rwego mpuzamahanga

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano yo gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu Tariki 18 Nzeri 2020 avuye mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

Uyu rutahizamu waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze, asanga APR FC ibayeho mu buryo bwa kinyamwuga agereranyije n’amwe mu makipe akomeye cyane cyane ayo mu karere ndetse bikazanayifasha cyane kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino.

Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho yatangiye yerekana imibereho ya buri munsi y’ikipe, abakinnyi ndetse n’abatoza biyishyira ku ikipe iri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Navuga y’uko APR FC urebye uburyo ibayeho n’uburyo itegurwa iri ku rwego mpuzamahanga, nimvuga mpuzamahanga biraza guhurizwa hamwe mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakinnyi ifite. APR FC ifite abakinnyi beza ndetse igihamya ni uburyo bitwaye umwaka ushize, ifite abatoza beza cyane, cyane cyane umukuru Mohammed Adil uri ku rwego rwo gutoza amakipe asanzwe atwara za Champions league, umwungiriza uri kuduha imyitozo imwe n’imwe ntigeze mbona mu makipe naciyemo, n’ab’abanyezamu usanga bazamura urwego rw’abanyezamu bacu umunsi ku wundi.”

”Tugiye ku ruhande rw’ibikoresho bifasha ikipe kwitoza neza mu buryo bworoheye umutoza n’umukinnyi ni ibikoresho byiza cyane, ibyo byose kugira ngo biboneke ni abayobozi baba babiteguye, iyi kipe ifite abayobozi beza cyane bo kwizerwa aho udashobora kugira ikibazo ngo hashire isaha utarabona igisubizo kandi kiza kikumara impungenge, ni abanyakuri, bakunda umupira kandi barawusobanukiwe ndetse bafite n’intego, ibyo byose iyo ubihurije hamwe nibyo bikwereka uburyo ikipe ibayeho kinyamwuga kandi ifite icyerekezo kiza.”

Jacques Tuyisenge atangaza ko abayobozi ba APR FC ari abagabo bo kwizerwa
Jacques Tiyisenge asanga abatoza ba APR FC bari ku rwego mpuzamahanga
Asanga APR FC ifite ibikoresho byiza bifasha ikipe gukora imyitozo iri ku rwego mpuzamahanga

Nk’umukinnyi ufite ubunaaribonye hanze y’u Rwanda cyane cyane mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, Tuyisenge asanga APR FC iri ku rwego rwiza ugereranyije n’amakipe ahabarizwa.

Yagize ati: ”Ku kijyanye n’imibereho hari amakipe amwe n’amwe akomeye muri aka karere usanga APR FC irusha kubaho neza, ku bakinnyi itandukaniro usanga amakipe yandi afite abakinnyi benshi bakuze bafite ubwo bunararibonye ariko ugasanga wa mukinnyi wo muri AP FC udafite ubwo bunararibonye arusha umukuru wo muri ayo makipe gukina, kuko iyi kipe ifite abakinnyi b’abahanga pe nkurikije uko mbabona mu myitozo ndetse n’imikino mike narebye umwaka ushize, iyo ushyize ku munzani rero usanga nta kinini cyane ku mikinire bariya baturusha.”

Mu minsi mike Tuyisege amaranye n’umutoza Mohammed Adil ndetse akurikije n’imikino mike yarebye umwaka ushize hari uburyo amusobanura

Yagize ati: ”Kugereranya abatoza biragora ndetse sinanabigarukaho gusa navuga umwihariko we, Adil ni umutoza mwiza, uzi umupira ku rwego rwo hejuru, ibyo atoza arabisobanukiwe kuko ari ku rwego mpuzamahanga nawe agutoza kuri urwo rwego kuko ari rwo ari guhatanira, mu mikinire y’ikipe ye hagomba kuba harimo umuvuduko mwinshi, umupira wo hasi kandi wihuta, uburyo bwinshi bwo gukina bitewe n’uwo agiye guhura nawe, ashobora gukinisha ikipe uburyo burenga butatu mu mukino umwe kandi bwose bugatanga umusaruro.”

”Ni umutoza wubaka abakinnyi be mu mutwe ku buryo bibaha gutekereza ku rwego mpuzamahanga cyane, nitewe n’imyitozo akomeje kuduha n’imikino mike narebye umwaka ushize uko ikipe yakinaga, binyereka ko dufite umutoza mwiza ufite n’ubushobozi bwo kuba yatoza amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Rutahizamu Jacques Tuyisenge umaze ibyumweru bitatu gusa muri APR FC yarebye imikino mike umwaka ushize, aho niho ahera asobanura intego afite ku giti ke mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati: ”APR FC ni ikipe nziza ikina neza cyane, irema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego imbere y’izamu kuko uburyo yubaka umukino wayo biha ubushobozi abakinnyi bayo bo hagati b’abahanga kohereza imipira myiza kandi myinshi imbere y’izamu, hari intego tugomba guharanira tukazigeraho, nanjye rero ndi mu bazafasha iyi ikipe gutanga umusanzu wanjye, bijyanye n’imikinire myiza yatumye batsinda ibitego 44 mu mikino 23 gusa shampiyona ishize, nizeye ko nzitwara neza tugasenyera umugozi umwe.”

Nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2019-20, ubuyobozi bwa APR FC bwihaye intego yo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, Jacques Tuyisenge atangaza ko nawe azafasha ikipe kugera ku byo yiyemeje afatanyije na bagenzi be.

Yagize ati: ”Icya mbere hari intego ikipe ifite, iyo uri mu ikipe rero yihaye intego runaka nawe ukina ari zo uri guharanira, numva muri njye ari cyo ntekereza ijoro n’umunsi kuba nafasha APR FC kugera aho yifuza, kuko uramutse wirebye ku giti cyawe ushobora kwangiza ibintu bya rusange, ikipe ni abantu benshi uramutse wirebye ku giti cyawe wakwangiza iby’abantu 11 bari mu kibuga. Imbaraga zanjye ngomba kuzitanga kugira ngo ikipe ibone umusaruro mwiza kuko n’abo twasanze bakoze ibyiza umwaka ushize ntitwabyirengagiza ari nabyo wenda byatumye abayobozi bacu biha intego yo kugera kure harenzeho kuko babonaga ko noneho bishoboka, njye naje kongera ku byo bakoze.”

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano yo gukinira APR FC imyaka ibiri Tariki 18 Nzeri 2020

Rutahizamu Jacques Tuyisenge akaba yasabye abafana gushyigikira ikipe ari benshi kuko uko bongera umurindi ari nako abakinnyi mu kibuga bongera imbaraga.

Yagize ati: ”Abafana nababwira ko bakwiye kudushyigikira, abafana ni abantu bakomeye mu ikipe, nibo bantu badutera imbaraga zo gukora tukumva ko dushyigikiwe, iyo baturi inyuma n’urusaku rwinshi tuba twumva ko hari abantu tugomba kuvunikira hanze y’ikibuga bafite inyota y’ibyishimo kandi tugomba kubibaha, iyo ibyo byishimo bibonetse tuba tugomba kujya kubisangira tugaterwa imbaraga nyinshi no kubona amasura yishimye, niko umupira w’amaguru tubamo uteye nibyo bituma tudasinzira dukora umunsi ku wundi tubavunikira. Nibatujya inyuma ari benshi imbaraga zacu zizikuba inshuro nyinshi n’ibyishimo tuzabaha bizikuba inshuro nyinshi.”

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.