
Izamarere Fan Club ni itsinda ry’abafana barengaho gato 200 bafite icyicaro mu mujyi wa Kigali, intego y’iri tsinda ni uguhuza abafana bari hirya no hino batari mu matsinda bakabatoza indangagaciro za APR FC bakabahuza n’ikipe bakunda ndetse n’ubuyobozi bwayo.
Nk’uko bitangazwa na Perezida w’iri tsinda Ntwari Richard yatangiye atubwira igihe itsinda ryashingiwe ndese n’ibyiciro birigize.
Yagize ati: ”Iri tsinda ryashinzwe tariki ya 22 Nzeri 2019 riza kumenyekana mu mwaka wa 2020, rigizwe n’ibyiciro bibiri, hari abo twita ko bakiri bato mu itsinda (academie) batozwa indangagaciro n’umurongo ngenderwaho w’ikipe nyuma y’aho bakazamurwa mu cyiciro gikuru (senior) ari nabo bemerwa nk’abafana b’imena b’itsinda.


Yakomeje atwereka umwihariko w’itsinda ayoboye agereranyije n’andi matsinda afana APR FC.
Yagize ati: ”Umwihariko wacu ni ukuzana abantu bo hirya no hino batazi amakuru y’ikipe badafite n’ukuntu bayigeraho, abo bose tubakoramo ubukangurambaga kugira ngo bishimire ibyiza byo gukunda ikipe y’ubukombe nka APR FC.Tumeze nk’ikiraro gihuza ikipe, abafana ndetse n’abayobozi babo.”
Akomeza atangaza ko nk’itsinda rikiyubaka bari bafite igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Fan Club y’Izamarere ariko baza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 kibasiye isi yose muri rusange.


Kugira ngo ube umunyamuryango w’Izamarere Fan Club hari ibyo usabwa.
Umunyamuryango w’Izamarere asabwa kuba ari umufana wa APR FC, gutanga ibihumbi bibiri yo kwiyandikisha ajya mu isanduku y’Umuryango ndetse no kwemera gutanga umusanzu wa buri kwezi w’ibihumbi bibiri k’ufite akazi mu gihe udakora ari amafaranga igihumbi. Nk’umunyamuryango w’Izamarere kandi agomba kugira umwambaro uranga itsinda ugura amafaranga ibihumbi icyenda.