E-mail: administration@aprfc.rw

Iyi mikino twinjiyemo itubere nkaho aribwo tugiye gutangira gutsinda: Gen James Kabarebe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abayobozi b’ikipe y’ingabo z’igihugu basuye abakinnyi b’iyi kipe, wari umwanya wo guhabwa impanuro ku bakinnyi bitegura gukomeza shampiyona igeze aho amakipe umunani yazamutse mu matsinda atandukanye azishakamo ikipe imwe yegukana igikombe cya shampiyona.

Ni igikorwa cyatangiye umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAKH atanga ikaze, aho yagejeje ku bari aho ubuzima bw’ikipe muri rusange.

Yagize ati “APR FC iri ahantu heza, turimo kwitwara neza mu rugamba turimo rwa shampiyona ntabwo turatsindwa na rimwe kandi bizakomeze gutyo, APR FC ni ikipe irangwa n’imyitwarire myiza nk’uko ingabo zacu zibigaragaza aho ziri hose, natwe  nk’abakinnyi niko tugomba kwitwara. Hari bagenzi banyu bagiye bava muri APR FC kubera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyitwarire mibi, ariko abasigaye murashoboye twebwe rero dukomeze twitware neza kugira ngo tunagere ku ntego twihaye yo gutwara igikombe.”

umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAKH atanga ikaze

Hakurikiyeho impanuro za perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe akaba yatangiye ashimira ikipe y’ingabo z’igihugu uburyo iyi kipe yitwaye mu mikino yo mu matsinda aho yasoje iyo mikino idatsinzwe.

Yagize ati “Mwitwaye neza mu mikino yo mu matsinda imikino yose mwakinnye ndayikurikirana n’imikino yandi makipe ndayikurikirana mwitwaye neza, kuba mutaratsinzwe umukino numwe bitanga ikizere ko n’urundi rugamba tugiye gutangira narwo tuzarwitwaramo neza.”

“Ubu twebwe tumeze nkaho urugamba rwo gutwara igikombe tuzarutangira ejo ( ku cyumweru) dutsinda buri kipe iri muri aya makipe umunani yazamutse, nta kipe tugomba korohera, ni ugutsinda gusa mufite abatoza beza bahora bashaka intsinzi, murabizi ko uyu mutoza Adil nta mukino aratsindwa bikomeze gutyo kuko nta mukino numwe dushaka gutakaza.”

Yakomeje agira inama abakinnyi agira ati “Umukinnyi ni ukora imyitozo akabasha no kuruhuka kugira ngo abashe kwitwara neza mu kibuga, mukore imyitozo ubundi mufate n’umwanya wo kuruhuka bizabafasha gutera imbere cyane nkaba bakinnyi tubona bo hanze, nasoza mbifuriza intsinzi mu mikino ya shampiyona igiye gukomeza guhera kuri iki cyumweru.”

nibwo tugiye gutangira gutsinda: Gen James Kabarebe

Umutoza Adil yakiriye ijambo ry’ubuyobozi bwe, ashimira ko hamwe nabo bafatanya umunsi ku wundi bishimira kwisanga bakorera muri APR FC bafata nk’umuryango wabo. Yagize ati “intsinzi tugeraho zose tuzikesha Ubuyobozi bwiza bwa RDF, ubwa APR FC, Abakinnyi natwe tuyikorera twese ndetse n’ Abakunzi/Abafana bayo bose.” Asoza yizeza ko Abakinnyi be bamaze kumenya icyo basabwa kandi biteguye gutanga intsinzi n’ibyishimo nkuko babyitezeho.

Umutoza ADIL

Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry mw’izina ry’abagenzi be, yashimiye abayobozi badahwema kubereka ko babashyigikiye. Yagize ati “Turabashimira cyane igihe cyose muba muri kumwe natwe, tubijeje ko natwe impanuro muduhaye zikomeza kudufasha mu rugendo turimo rwo gushaka igikombe cya shampiyona kandi tukazagitwara tudatsinzwe.”

Kapiteni MANZI Thierry yashimiye abayobozi badahwema kubereka ko babashyigikiye.

Amafoto yaranze uyu muhango

Perezida w’icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe
abakinnyi bakurikiye impanuro

Ni igikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid19
tuyisenge ateze amatwi impanuro z’abayobozi

Mupenzi Eto yari ahari
Nshimiyimana steven ushinzwe ibikoresho
Brigadier General Filmin Bayingana umuyobozi wungirije wa APR FC

Maj Guillaume Rutayisire Team Manager wa APR FC
Bwana Masabo Michel umunyamabanga wa APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published.