E-mail: administration@aprfc.rw

Itangishaka Blaise ukize imvune ntatewe impungenge no gutakaza umwanya ubanza mu kibuga

Itangishaka Blaise usanzwe ukina hagati afasha abataha izamu muri APR FC, atangaza ko adatewe impungenge no kumara umwaka adakina ku buryo byazamuviramo kubura umwanya ubanza mu kibuga.

Blaise w’imyaka 23 yavunikiye mu mukino w’igikombe cy’amahoro wahuzaga APR FC na AS Kigali Tariki 16 Kamena 2019, guhera icyo gihe yatangiye kwitabwaho n’abaganga bayobwe n’uwa APR FC Capt Twagirayezu Jacques. Yaje kunyuzwa mu cyuma basanga hari udutsi twacitse (ligament croisée) two mu ivi ry’ibumoso byatumye abagwa Tariki ya 14 Kanama 2019.

Tariki ya mbere Werurwe 2020 abifashijwemo n’abatoza ndetse n’umuganga wa APR FC, Blaise yatangiye imyitozo yoroheje itanga icyizere cyo kugaruka mu kibuga vuba, akomeza no gukora wenyine mu rugo indi yohererezwaga n’umutoza wongera ingufu Pablo Morchon mu gihe ategereje itangazo rya Leta ryemerera amakipe gutangira imyitozo rusange .

Muganga wa APR FC Capt Jacques Twagirayezu akaba yadutangarije ko imvune nyir’izina ya Blaise yakize ahubwo igisigaye ni ukumuha imyitozo ikomeye yaba kurekura amashoti, kugongana na bagenzi be, gushitura mu gihe yiruka…. ari nabwo bazafata umwanzuro wa nyuma.

Itangishaka Blaise we atangaza ko adatewe impungenge no kuba amaze umwaka urenga mu mvune ndetse yizeye ko azakora cyane agasubirana umwanya ubanza mu kibuga.

Yagize ati: ” Umwanya ni ukuwukorera kandi ndabizi ko hakinaho abakinnyi beza kandi harimo n’abafite ubunararibonye buri hejuru, ni byiza gukinana nabo ndetse hari byinshi mba nshobora kubigiraho nanjye hari ibyo mfite bashobora kunyigiraho birafasha cyane.

”Kugira umwanya uhoraho mu kibuga biba bisaba gukora cyane, ndabizi ko mfite akazi gakomeye kuba naramaxe umwaka ntakina mu gihe abandi bitwaraga neza, gusa ibyo nta mpungenge binteye kuko nanjye ubu ndi gukora imyitozo myinshi kandi ndabizi ko ngomba gukuba kabiri imbaraga zanjye kugira ngo nisange muri abo. Ni byiza kuba iriya myanya dukina iriho abakinnyi beza cyane kandi benshi kuko bizatuma dkora cyane kandi ku giti cyanjye ndizera ko bizagenda neza nkabona umwanya ubanza mu kibuga.”

Blaise yakomeje kwitabwaho n’abaganga ndetse n’abatoza ba APR FC
Ubwo yabagwaga ivi ry’ibumoso Tariki ya 14 Kanama 2019.
Yagiye yitabazwa kenshi mu ikipe y’igihugu y’abari mu si y’imyaka 20
Itangishaka Blaise yizeye kubona umwanya ubanza muri APR FC ikomeje kwitwara neza

Itangishaka Blaise ni umukinnyi ushobora gukina hagati mu kibuga agana imbere ndetse akaba yanakina afasha abataha izamu, kuri iyo myanya hakaba hari Bukuru Christopher, Manishimwe Djabel, Ishimwe Annicet, Ruboneka Jean Bosco wavuye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Itangishaka Blaise yamenyekanye cyane mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Aspire Academy yagezemo muri 2011, nyuma yo kurangiza amasomo muri 2014 yerekeje muri Elche yakinaga mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Espagne yakinnyemo amezi atandatu, Itangishaka yagarutse mu Rwanda akomereza muri Marines FC yo mu Burengerazuba yakinjyemo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2014-15 ari naho yavuye akomereza muri APR FC muri 2016. Akaba yaragiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20 ubwo yari akiri muri iyo cyiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.