E-mail: administration@aprfc.rw

Itangishaka Blaise nyuma y’ibyumweru bibiri mu myitozo

Itangishaka Blaise ukina afasha abasatira izamu muri APR FC ibyumweru bibiri akorana imyitozo na ba be nyuma y’umwaka n’amezi 16 y’imvune yahuriye nayo mu mukino w’igikombe cy’amahoro Tariki 16 Kamena 2019.

N’ubwo yatangiye imyitozo yoroheje Tariki 1 Werurwe 2020, nyuma y’iminsi 20 gusa icyorezo cya COVID-19 cyamukomye mu nkokora kuko kitatumye ayikomeza maze aguma mu rugo nk’abandi bose cyagizeho ingaruka ku isi yose bituma igihe cyo kugaruka mu kibuga gisubira inyuma.

Yatangiye imyitozo yoroheje muri Werurwe akomwa mu nkokora na COVID-19

Mu kiganiro yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa Gatatu, Itangishaka yadutangarije ko yumva ameze neza ndetse ko mu kwezi kumwe azaba yagarutse ku rwego yahoranye.

Yagize ati: ”Ni ibyishimo kuri kuko iyo umukinnyi amaze igihe kingana gutya adakina haba hari byinshi byamucitse, ariko nshimishijwe cyane n’uko mu byumweru bibiri maze hano nitoza ubu numva meze neza kandi niteguye gutanga ibyo ntigeze ntanga mu gihe namaze nicaye.”

”Bimvikana nk’umukinnyi wari umaze igihe kirekire ntakina, nkigera hano ntabwo nari mfite imbaraga zihagije ariko umunsi ku wundi zigenda zigaruka mfashijwe n’umutoza Pablo Morchón wongera imbaraga, hari imyitozo yanyeretse ngomba kwifashisha kugira ngo ngaruke meze neza.”

Umutoza Pablo Morchón yafashije cyane Itangishaka Blaise kugira ngo agabanye ibiro

Yakomeje agira ati: ”Ikindi kibazo nari mfite ni icy’ibiro byinshi kuko ntakinaga birumvikana, natangiye kubigabanya cyane ku buryo mu byumweru bibiri maze kugabanyaho bitandatu hakaba hasigaye bine nizera ntashidikanya ko mu kwezi kumwe nihaye kuba nagarutse neza nzaba nasubiye ku biro binyemerera gukina iminota 90. Ubu meze neza kandi niteguye kwitwara neza ngafasha ikipe yanjye kugera ku ntego twihaye umwaka utaha w’imikino.”

Itangishaka yavunikiye mu mukino w’igikombe cy’amahoro wahuzaga APR FC na AS Kigali Tariki 16 Kamena 2019, guhera icyo gihe yatangiye kwitabwaho abaganga bayobwe n’uwa APR FC Capt. Twagirayezu Jacques. Yaje kunyuzwa mu cyuma basanga hari udutsi twacitse (ligament croisee) two mu ivi ry’ibumoso byatumye abagwa Tariki ya 14 Kanama 2019.

Blaise amaranye igihe kirenga umwaka imvune yo mu ivi ry’ibumoso
Amaze ibyumweru bibiri akorana na bagenzi be
Pablo Moorchon umutoza wungirije ushinzwe no kongera ingufu akomeje gufasha abasore kugaruka neza mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published.