E-mail: administration@aprfc.rw

Ishimwe Kevin yasobanuye impamvu guca mu makipe menshi mbere yo kuza muri APR FC byamufashije cyane.


Ishimwe Kevin ukina afasha abasatira izamu muri APR FC yatangaje ko guca mu makipe meshi mbere yo kwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu byamufashije cyane kuko byamuhaye ubunararibonye ndetse no kumenyera gukorera ku gitutu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki 13 Kanama, maze atuvira imuzi amakipe yanyuzemo ndetse n’itandukaniro ryayo na APR FC.

Yagize ati: ”Natangiriye urugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru muri Dream Football academy, mvuyemo nerekeza mu Isonga nkomereza muri Rayon Sports, Sunrise FC yo mu Burasirazuba, nkomereza muri Pepinieres, AS Kigali ari ho navuye nza muri APR FC. Ibi byaramfashije cyane kuko nagiye mpura n’abakinnyi, abafana ndetse n’abayobozi batandukanye hari icyo nakuyemo nk’umukinnyi kuko byampaye ubunararibonye bwo kumenya kubana n’abantu batandukanye ndetse no kwitwara neza mu bibazo byose mpuye nabyo.”

”Hari itandukaniro hagati yayo yose na APR FC, hano iyi kipe ikwigisha kuba umunyamwuga, kubera ko ibintu byaha byose biri ku murongo iyo ukorana n’ikipe nk’iyo rero n’iyo ugiye hanze ntabwo byakugora.”


Kevin akaba yakomeje asobanura ko atigeze ajya ku gitutu igihe yerekezaga muri APR FC ahubwo nk’umukinnyi w’inararibonye yahise yitegura mu mutwe yumva ko inshingano ziyongereye.

”Urebye urugendo rwanjye rwose aka kanya ntabwo naba nkigira igitutu cyo gukina muri APR FC, ahubwo igihe navaga muri AS Kigali nahise menya ko inshingano zanjye ziyongereye, nje mu ikipe inyongereye inshingano zikubye nka kabiri ugereranyije n’aho nari ndi, iyo uje muri APR FC ni itegeko uba ugomba gutwara igikombe”


Ishimwe Kevin w’imyaka 25 akaba yakomeje atangaza ibintu bitatu APR FC yarwanaga nabyo umwaka ushize byatumye ishobora kugera ku ntsinzi ikesha abafana n’abayobozi bayibaye hafi umunsi ku wundi.

”Umwaka ushize abafana batubaye hafi cyane kuko ntabwo byatworoheye, twarwanaga n’ibintu bitatu, icya mbere cyari ukurwana ku cyubahiro cya APR FC, icya kabiri twarwanaga no gusoza shampiyona tudatsinzwe umukino n’umwe icya gatatu twarwanaga natwe ubwacu.”

”Igisobanuro cyo kurwana natwe ubwacu twari bashya hafi ya twese bari batuguze birukanye abandi, twagombaga kurwana cyane kugira ngo abayobozi batavuga ngo abo twirukanye n’abo twaguze bose ni bamwe cyangwa bakaba banakwicuza ibintu bakoze. twagombaga kurwana cyane tukarwanirira abo bantu batuguze kugira ngo batazabona ko bibeshye.”

”Byagiye byoroha igihe abayobozi n’abafana bagiye batuba hafi umunsi ku munsi, umwaka utaha turabakeneye cyane kuko twihaye intego zikomeye cyane kandi iyo wihaye intego ziremereye uba ukeneye abantu bakuba hafi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.