E-mail: administration@aprfc.rw

Irushanwa ry’Ubutwari: APR FC yatsinze Police FC 1-0 yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe


Irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryakinwaga ku munsi waryo wa kabiri, APR FC nyuma yo gutangira neza itsinda Mukura VS, uyu munsi yongeye yitwara neza itsinda Police FC 1-0 yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mvura nyinshi yari ivanzemo n’igihu cyari cyabuditse Stade ya Kigali, ukaba wakurikiye uwahuje Kiyovu Sports yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-2 watangiye saa cyenda z’igicamunsi, nyuma yawo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo Police FC na APR FC nazo zatanaga mu mitwe.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, yaje muri uyu mukino yakoze impinduka mu bakinnyi be  muri 11 yitabaje ntihagaragayemo Manishimwe Djabel, Bukuru Christophe n’umunyezamu Rwabugiri Umar maze abasimbuza Buregeya Prince, Ahishakiye Hertier na Rwabuhihi Aimé Placide ndetse na Nkomezi Alex watangiye ku ntebe y’abasimbura.

Igice cya mbere cyaranzwe no guhererekanye neza cyane ku mpande zombi, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwigeze buboneka kuko umupira w’imbaraga nyinshi wakinirwaga hagati cyane amakipe yombi asa narimo kwigana.

Igitego kimwe rukumbi cya Nshuti Innocent cyabonetse ku munota wa 54’ w’umukino ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Butera Andrew. Iki gitego cyahaye imbaraga APR FC irushaho gusatira ishakisha ikindi gitego.

Muri uko gusatira cyane, ku munota wa 58 APR FC yaje kubona ubundi buryo bwiza ubwo Mutsinzi Ange yateraga ishoti rikomeye cyane maze umupira ugakubita ku giti cy’izamu. Byiringiro Lague nawe yaje guhusha ubundi buryo bwiza  APR FC yari ibonye ku munota wa 68 ubwo yari asigaranye n’umunyezamu Habarurema Gahungu, umupira awutera hejuru.

Police FC nayo yagerageje gushaka uko yakwishyura, nayo itangira gusatira cyane mu minota ya nyuma, ariko uburyo yabonye burimo n’umupira watewe na Iyabivuze Osée ku munota wa 85 ugaca iruhande rw’izamu ntibwagira icyo butanga.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota atandatu mu mikino ibiri ndetse ikaba inazigamye ibitego bitatu, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota atatu izigamye igitego kimwe mu gihe Police FC izahura na Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu, nayo ifite amanota atatu, mu gihe Mukura Victory Sports et Loisir yo nta nota na rimwe ifite ndetse irimo n’umwenda w’ibitego bine.

Leave a Reply

Your email address will not be published.