E-mail: administration@aprfc.rw

Irebere mu mashusho imyitozo ya mbere ya Zlatko Krmpotić umutoza mushya wa APR FC

Nyuma y’iminsi ibiri gusa atangiye imyitozo umutoza mukuru wa APR FC Zlatko Krmpotić arakina umukino we wa mbere kuri iki Cyumweru na Marines FC umukino wa gishuti saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi.

Zlatko Krmpotić ku munsi w’ejo nibwo yatangiye imirimo ye mishya muri APR FC nk’umutoza mukuru, Zlatko Krmpotić akaba azakina na Marines FC umukino wa gishuti kugira ngo binamufashe kureba urwego rwa buri mukinnyi, arabe aho binasaba kongeramo imbaraga.

Usibye umutoza Zlatko Krmpotić, abakinnyi bashya bongewemo muri APR FC muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, nabo baboneyeho umwanya mwiza wo kwiyereka umutoza, dore ko n’ubundi yaba umutoza ndwtse nabo bakinnyi bose ari bashya muri APR. Uyu munsi bakaba abari bukore imyitozo saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi.

Irebere mu mashusho imyitozo ya mbere ya Zlatko Krmpotić

Leave a Reply

Your email address will not be published.