Nsanzimfura Keddy ni izina rimaze kumenyekana mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, nyuma yo kwerekeza muri APR FC, kuri uyu wa Gatatutu tukaba twaganiriye nawe tumubaza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru ndetse n’intego afite y’ejo hazaza.
Mu kiganiro kirambuye, Keddy akaba yatangiye atuganirira ko yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya La Jeuneusse ari naho yavuye yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports muri Mutarama 2019.
Yagize ati: ” Natangiye nkinira mu muhanda imbere yo murugo, nyuma muri 2015 nibwo nagiye muri La Jeuneusse ari naho navuye njya muri Kiyovu Sports ubu nkaba ndi umukinnyi wa APR FC.”
N’ubwo Keddy yemera ko yakiniye Kiyovu Sports, ariko ntiyemera ko yasinyanye na Kiyovu Sports imyaka itanu, cyane ko yemera ko atari yakagejeje imyaka y’ubukure imwemerera kwisinyira nk’umukinnyi wabigize umwuga, nk’uko amategeko ya FIFA abigena mu ngingo yayo ya 18 agena igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Ingingo ya 18 y’amategeko y’agenga igurwa ry’abakinnyi muri FIFA, mu gace kayo ka kabiri, ivuga ko “Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 badashobora gusinya amasezerano y’ababigize umwuga ari hejuru y’imyaka itatu. Ingingo iyo ariyo yose ivuga igihe kirekire kurenza icyo, ntiyemewe.”
Kugeza ubu Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17, akaba ari umwe mu bakinnyi bane bashya b’ikipe ya APR FC berekanywe ku mugaragaro ku Cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020.