Nyuma yo kunganya na Kirehe FC 0-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 21, kuri uyu wa gatanu saa kumi (16:00) i Shyorongi APR FC igiye gutangira kwitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzayihuza na Mukura VS.
APR FC yagombaga gukina na Police FC kuri iki cyumweru umikino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, uyu mukino wamaze kwimurwa kugira ngo Police FC ibanze ikine umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wari kiyihuza na Miroplast, bityo rero APR FC ikaba igomba kwitegura umukino uzayihuza na Mukura VS taliki ya 17 Gicurasi.
irebere mu mashusho bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umukino wahuje Kirehe na APR FC