‘’Hari umunsi muzabona Omborenga abanje ku ntebe y’abasimbura, icyo gihe siko umutoza azaba yabishatse ahubwo niko Yunussu azaba yabihisemo.
Myugariro w’iburyo w’ikipe ya APR FC, Nshimiyimana Yunussu atangaza ko ari gukora cyane kugira ngo abone umwanya uharaho mu ikipe y’ingabo z’igihugu n’ubwo bitoroshye kuba yahigika mukuru we Omborenga Fitina umwicaza ku ntebe y’abasimbura.
Ni umusore w’imyaka 18 gusa, wakuriye mu muryango ukina ruhago nka bakuru be Sibomana Abouba ukinira Wazito FC, Omborenga Fitina bakinana muri APR FC ndetse umwe mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Yamini Salum ukinira Gasogi United.
Yunussu wazamukiye mu ku Mumena atozwa na Deo wazamuye abana benshi b’I Nyamirambo, yerekeje mu ikipe ya La Jeuneusse ku myaka 16 gusa, nyuma y’umwaka umwe gusa yaje kubengukwa n’Intare FC nayo yo mu cyiciro cya kabiri. Aha niho APR FC yamukuye imuzamura mu ikipe ya mbere ari naho ari kugeza ubu.

Uyu musore utangaza ko byamusabye gukora cyane kugira ngo agere aho ageze ubu atangaza ko abikesha bakuru be bamufashaga muri byose haba imyenda, inkweto ndetse n’imyitozo.
Yibuka kenshi amagambo yabwirwaga na mukuru we Omborenga Fitina bakina ku mwanya umwe, iyo babaga bari gukorana imyitozo, avuga atuje cyane ati: ‘’Yambwiraga kenshi ko ngomba kwigirira icyizere ngategeka umupira, nkawukoresha icyo nshaka’’
‘’Iyo yabaga ari kunkoresha imyitozo tuzamuka umusozi wa Rebero (i Gikondo) yambwiraga ko ntakwiye gutinya abo duhanganye nabo bakinisha amaguru abiri nka njye, sinkagire ubwoba njye nkora uruhande rwanjye rwose mparanire gutanga ingufu zanjye zose kandi nkorere mu murongo wa buri mutoza untoza.

Yunussu wabanje mu kibuga ku mukino wa mbere w’Agaciro Football Tournament 2019 wahuje APR FC na Mukura Victory Sports, mbere y’uko umukino utangira mukuru we Omborenga yabanje kuganira akanya na murumuna we amugira inama z’ukuntu agomba kwitwara.
Ati: ‘’Yanyibukije rya jambo yambwiraga turi ku musozi wa Rebero ko ntagomba kugira ubwoba, ngomba kwigirira ucyizere ngakina ibindimo kandi nkitanga ijana ku ijana.
Uyu musore asanga nta yindi nzira yo kubona umwanya mu ikipe ibanza, atari uguhigika ombolenga igihe yaba atagiye gukina hanze y’u Rwanda
‘’Aka kanya biragoye kuko Ombolenga ari mu bihe byiza ariko ntabwo bizakomeza gutya, narangara gato cyangwa ntajye gukina hanze y’u Rwanda umwanya nahita nywufata. Hari umunsi muzabona Omborenga abanje ku ntebe y’abasimbura, icyo gihe siko umutoza azaba yabishatse ahubwo niko Yunussu azaba yabihisemo.

Nshimiyimana Yunussu utangaza ko yibona mu mitoreze y’abatoza bashya ba APR FC yaba umukuru Mohammed Adil Erradi ndetse n’uwungirije Nabyl Berkaoui, kuko batoza mu buryo akunda kandi busanzwe bumuranga bwa ba myugariro bazamuka cyane bagakina uruhande rwose kuko bifasha bagenzi be gusatira izamu kenshi kndi ari benshi ndetse bikanaruhura abamukinira imbere.
Uyu myugariro unyurwa n’imikinire ya Aaron Wan-Bissaka wa Manchester United, afite inzozi zo kuzakina mu Mashitani atukura yaba agikinwamo n’uyu Bissaka cyangwa atakiyabarizwamo.


