E-mail: administration@aprfc.rw

Intwari Fan Club zone Huye basuwe na Bwabuhe Judith

Abafana ba APR FC Intwari Fan Club zone Huye baraye bakiriye umukecuru wo mu Karere ka Nyaruguru uheruka kuvuga ko yifuza kureba umupira wa APR FC, ndetse akanasaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubimubwirira ubuyobozi bukuru bwa APR FC kugira ngo bazamugeze ku mupira wa APR FC kuko atarayibona,ayumva kuri radio gusa.

Uyu mukecuru witwa Bwabuhe Judith w’imyaka 71 uzwi cyane muri RBA ku itangazo aho avuga ko akaradio ke gahora ku musego, yishimiye kwakirwa muri Fan Club ya Huye, akaba aturuka mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ruheru, akagari ka Remera, umudugudu wa Kivugiza, yatumiwe n’umuyobozi w’abafana ba APR FC mu ntara y’Amajyepfo Me Habimana Bonaventure, akaba yatanze ikiganiro kiganjemo urukundo akunda APR FC kandi ko n’ubwo akuze azagaragaza ubudasa mu gufana APR FC.

Yagize ati” Jyewe Bwabuhe Judith nshimishijwe cyane no kuba uyu munsi ndi hano mu muryango w’abakunzi b’ikipe nkunda cyane ya APR FC ni ikipe isobonura byinshi ku mateka y’igihugu cyacu, sindayibona aho ikina ariko ubu ubwo ngeze hano ndizera ko nzabona aho irimo gukina munshimirire ubuyobozi bwayo muti ndabakunda cyane n’ubwo nkuze ikipe nyihoza ku mutima buri gihe.”

Umuyobozi w’Intwari fan club zone ya Huye, n’umuyobozi w’abafana ba APR FC mu ntara y’Amajyepfo bamwijeje ko bazajya bamujyana ku mupira wa APR FC, ko bazanabimenyesha ababakuriye, nyuma y’ibiganiro hakaba habayeho ubusabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.