Umukinnyi wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Ruboneka Jean Bosco, yatangaje ko mu mukino we wa mbere mu Amavubi yinjiranye imbaraga, ubushake ndetse n’ibyishimo nyuma yo guhabwa amahirwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu Mashami Vincent.
Ruboneka w’imyaka 21 yari yahamagawe bwa mbere mu Amavubi ku rutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kwitegura CHAN 2020, maze ashyirwa muri batatu bagomba gutegereza (waiting list), ariko kubera ko abakinnyi ba AS Kigali bari mu mikino ya CAF Confederation Cup biba ngombwa ngo ajyanwa mu mwiherero kugira ngo azibe icyo cyuho.
Inzozi ze zo gukinira Ikipe y’Igihugu yazikabije ubwo yahabwaga amahirwe n’umutoza Mashami Vincent mu mukino wa mbere w’irushanwa rito ritegura CHAN 2020, Amavubi yanganyijemo na Congo ibitego 2-2.
Yatangiye atubwira uko yakiriye gukinira Ikipe y’Igihugu mu gihe gito yari yigaragaje ndetse n’icyo akesha gusohoza inzozi yarose kuva akiri umwana.
Yagize ati: ”Nabyakiriye neza cyane, ni iby’agaciro gukinira ikipe y’Igihugu cyanjye, biba ari agaciro kawe nk’umukinnyi kuko nizo nzozi umukinnyi wese aba yarakuze arota ndetse nibyo aba atekereza, iyo ubigezeho rero uba wumva wishimye cyane. Buriya ushobora kuba wakina neza mu ikipe yawe (club) ariko iyo udahamagarwa mu ikipe y’igihugu mpamya ko hari ikintu kinini uba utari wageraho cyane cyane mu kubaka amateka.”
Icyamufashije kugera ku nzozi ze…
”Mpamya ko nta kindi cyamfashije uretse gukurikiza ibyo abatoza banjye muri APR FC bansaba gukora bikamfasha ku giti cyanjye ndetse bigafasha n’ikipe muri rusange, imyitozo baduha, inama bagenda bangira ku ruhande, mpamya ko ari byo biri kumfasha kuzamuka umunsi ku wundi kuba nagera kuri uru rwego.”
Ruboneka wahawe amahirwe yo gukina iminota 45 y’igice cya kabiri, yatuganiriye uko yiyumvaga ndetse n’intego yari afite mbere yo kwinjira mu kibuga, cyane ko Amavubi yashakaga igitego cyo kugombora ndetse n’intsinzi kuko igice cya mbere cyari cyarangiye ari Congo iri imbere ku bitego 2-1.
Yagize ati: ”Mbere yo kwinjira mu kibuga, narabanje mbitekerezaho ko ari njye bahisemo kandi banyizeye, ninjiranye imbaraga, ubushake ndetse n’ibyishimo ko umutoza wanjye ampaye amahirwe yo kwiyerekana kandi nkaba ngiye no gufasha igihugu cyanjye nkongera imbaraga mu ikipe tukaba twagombora kuko bari banadutsinze. Mbere y’uko ninjira mu kibuga nasabaga Imana mu mutima ko yamfasha tugatsinda ariko yaduhaye kwishyura nabyo nabiyishimiye cyane.”
Yakomeje agira ati: ”Intego zo ni nyinshi, nkigera muri APR FC navuze ko nzakora cyane nkabona umwanya ubanzamo noneho nkaba naboneka mu ikipe y’igihugu kandi nibyo byarabaye, ubwo urumva ko intego ya mbere nayigezeho, intego yo mu ikipe y’igihugu ni ugushaka umwanya ubanzamo muri (CHAN 2021) muri Cameroon, bivuze ngo ni ugushyiramo imbaraga, ngashyira umutima hamwe, ngakurikiza ibyo abatoza bansaba, ngakora cyane imyitozo baduha.’
”Indi ntego ni iy’uko nibura nazabanza mu mukino umwe muri CHAN 2021, ibaye ibiri nabishimira Imana gusa urebye uburyo nazamutse vuba nkagira abo nsanga mu ikipe y’igihugu kandi nubaha, umwe kuri njye waba umpagije kandi ndumva ko ubwo umutoza yantekerejeho ubu ngiye kongera imbaraga noneho iri rikaba ribaye itangiriro rimfunguriye amarembo mu ikipe y’igihugu nkaba natangira kujya mpamagarwa bihoraho.”
Arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC n’abatoza bakomeje kumufasha kuzamura urwego ndetse no kugera ku nzozi ze.
Yagize ati: ”Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwampaye amahirwe ngakina mu ikipe nziza buri mukinnyi wese muri iki gihugu yifuza gukinamo kandi ayo mahirwe nkaba nkomeje kuyakoresha neza, ndashimira umutoza wanjye, Mohammed Adil wampaye umwanya wo kwigaragaza, yangiriye inama nyinshi zikomeje kumfasha ndetse ahora ambwira ko ngomba gushyiramo imbaraga nkazakina ku mugabane w’Uburayi kandi ko mbishoboye.”
”Ndashimira cyane kandi umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent wantekerejeho mu gihe gito nari nigaragaje, si buri mutoza wese waguha amahirwe nk’aya akakugirira icyizere agiye gukina irushanwa nk’iri rikomeye utarubaka izina riremereye ngo abe yakwitabaza, icyo cyizere yangiriye ndamusezeranya ko nzagikoresha neza, sinzamutenguha kandi nzitanga ngerageze guhagararira neza igihugu cyambyaye.”
Mu mukino wa kabiri wa gicuti ejo tariki ya 10 Mutarama, ubwo Amavubi yatsindwaga na Congo igitego 1-0, umutoza Mashami Vincent yahaye Ruboneka amahirwe yo kubanza mu kibuga akina iminota 37 aza gusimburwa na Hakizimana Muhadjili.
Ruboneka Jean Bosco yasinyiye APR FC kuzayikinira imyaka ibiri avuye muri AS Muhanga maze yerekanwa tariki ya 19 Nyakanga 2020.