Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga, nibwo abafana ba APR FC bo mu itsinda ryitwa Intare za APR FC bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 zimaze zishinzwe.
Ni ibirori byabereye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro kuri Nobleza Hotel, n’ibirori kandi byitabiriwe na Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Col. Kabagambe ukuriye abafana, Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali, abakinnyi ba APR FC bose, Staff ya APR FC bose bari muri iyi sabukuru.
Uretse abasanzwe bari muri APR FC ndetse n’abandi bafana na APR FC, ibi birori kandi byitabiriwe n’bafana ba Rayon Sports bo muri Fan Club ya Gikundiro Forever, Mike Runigababisha ukuriye Fan Base ya Rayon Sports ndetse akaba n’umuyobozi ya March Generation Fan Club na we yari yitabiriye ubutumire bw’Intare za APR FC.
Muri ibi birori hanatangiwemo ibihembo binyuranye, buri mukinnyi ndetse na Staff bambikwa imidali yishimwe. Muhadjili Hakizimana yanahembwe nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza (igitego yatsinze Etincelles muri shampiyona) ndetse anahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri APR FC muri Shampiyona y’uyu mwaka. Muhadjili yatsinze ibitego 13. Bizimana Djihad nawe atorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri APR FC muri uyu mwaka.
Mu ijambo rye kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ati: Mu izina ry’abakinnyi bagenzi banjye, ndashimira ubuyobozi bwa APR FC bwashinze ikipe kuko iyo idashingwa ntitwari kuba turi muri ibi birori ndagira ngo kandi nshimire abagize Intare za APR, mu bakinnyi turi kumwe muri iyi kipe, ngira ngo ninjye umazemo imyaka myinshi. Mu myaka isaga 10 mazemo,ni ubwa mbere mbonye Fan Club itegura igikorwa nk’iki, igahemba abakinnyi n’abatoza, byankoze ku mutima cyane kandi mukomereze aho. Reka mbonereho kandi gusaba imbabazi abafana muri rusange kuko tutitwaye neza muri CECAFA Kagame Cup 2018, ndagira ngo mbizeze ko tuzabashimisha tubaha igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Maitre Cyubahiro Didier wavuze mu izina ry’abagize Gikundiro Forever na we yashimiye abagize Intare za APR FC kuba baratekereje kubatumira, ababwira ko nabo baramutse bagize ibirori nk’ibyabo, nabo babatumira, bagakomeza gufatanya guteza imbere umuco na Siporo. Ati: Twishimiye kubana namwe muri ibi birori nubwo turi abo mu ikipe mukeba. Ubundi guhangana biba bikwiriye kurangirira muri Stade. Hanze y’ikibuga, dufatanyije kubaka no guteza imbere umuco wa Siporo mu banyarwanda bose. Iki ni igikorwa cyiza mwakoze, namwe muhawe ikaze mu bikorwa byacu twategura. Twishimiye ko hari barumuna bacu bateye ikirenge mu cyacu kuko twe nka Gikundiro Forever twavutse muri 2013.”
Umuyobozi w’Intare za APR FC Uwase Claudia yafashe umwanya wo gusobanurira abari bitabiriye ibi birori amavu n’amavuko y’Intare za APR FC. Ati: Itsinda ry’Intare ryashinzwe n’abantu 3 nanjye ndimo duhuriye kuri Facebook twari dusanzwe twese tubizi ko buri wese afana APR FC, nibwo twaje kwemeranya ko twashinga Fan Club izakora itandukaniro n’izindi zari zisanzwe. Twari tugamije kuba abakunzi b’ikipe aho kuba abafana bayo. Abakinnyi mubimenye, mwatsinda, mwatsindwa, tuzahora tubakunda. Wasangaga hari igihe ikipe itsindwa , abafana bamwe bagatuka abakinnyi n’abatoza ariko twe twashinze Intare za APR FC tugamije kubihindura no gukora itandukaniro mu mifanire.
Uwase Claudia yakomeje ijambo rye agira ati: Ishyaka n’urukundo nicyo kirango cyabo. Intego ya mbere twari dufite ni ukumenyekanisha Intare za APR FC n’ikipe muri rusange kandi twazigezeho. Abanyamuryango bakomeje gukora ibikorwa binyuranye kugeza kuri iki cy’isabukuru twakoze nta muterankunga n’umwe twifashishije, ndabashimira mbikuye ku mutima. Kugeza ubu Intare za APR FC zigizwe n’abantu 65, zashinzwe ku itariki 20 Mata 2015. Claudia yasobanuye ko mu ntangiriro icyabagoye kwari uguhindura imyumvire, bakareka kuba abafana ahubwo bakaba abakunzi b’ikipe.
Mu ijambo rye umushyitsi mukuru, Gen. Mubarak Muganga ati: Ndagira ngo nshimire by’umwihariko Intare za APR FC ndetse n’izindi Fan Clubs za APR FC muri rusange, umurava mwagaragaje mu gushyigikira ikipe muri uyu mwaka, ndagira ngo mbabwire ko mwahisemo ikipe nziza irenze ibyo bajya bavuga by’abavuzanduru. Tuyita umuryango, umuryango n’ubundi ukora ibintu nk’ibyo mukora. Turishimira ko turimo kurera abakura uwo niwo murajye. Icyiza ukagisiga undi, na we akagisiga undi, tukubaka wa muryango twifuza wa APR FC, ariko twubaka n’umuryango nyarwanda muri rusange. Mukomereze aho kandi muduhagararira neza.”
Gen. Mubaraka yakomeje avuga ko abafana aribo babashyiraho igitutu n’abo bakagishyira ku bakinnyi ati: Aba basore baraduhuza. Bahuza abayobozi, bahuza abafana , bagahuza n’izindi kipe kuko turi APR FC gusa ntabwo byaba byuzuye. Dushimira abakinnyi ko baduha ibyishimo aho bishoboka , tubanenga gake. Aba mbere ni APR FC, abandi bakajya gushakashakisha. Ngira ngo abakinnyi kuba baje hano babona aho igitutu tubashyiraho gituruka. Mukidushyiraho,nabo tukakibashyiraho, bakamanuka mu kibuga, hakagorwa amakipe duhura yose.
Intare za APR FC ndetse n’abandi bafana bari mu badushyizeho igitutu badusaba abakinnyi kandi beza bashoboka b’Abanyarwanda , dukora ibishoboka tubona abo bishoboka ko tubona ku isoko , n’abandi bazaza …badusabye umutoza Prof. Petrovic na mugenzi we ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ikibazo muri APR FC ntabwo ari amafaranga, igikuru ni umurava, icyerekezo no gutsinda , tugaha abanyarwanda ibyishimo.”
Gen. Mubarak Muganga kandi yanagarutse kuri Rayon Sports abwira abari aho bose ko Rayon Sport ari imipe bakunda ndetse anatanga urugero ku bushuti bwa Rujugiro na Rwarutabura. Ati: Rayon Sports ni ikipe dukunda, ngira ngo igiye no gusenyuka turi aba mbere barwana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo igumeho kuko iduha kwipima kandi tukipima neza. Uretse ko Rujugiro yize, wenda hari urundi rurimi avuga Rwarutabura avuga ntarwumve ariko nziko mu Rwanda inshuti afite ari Rwarutabura. Bahuriza kuri byinshi bagatandukanira ku bindi. N’abandi twasaba ko bigenda gutyo. Ubutwererane Intare za APR FC zatangiye, zikomeje no gukora, turabwishimira.”
Harakabaho Intare za APR FC , harakabaho izindi fan Clubs za APR FC, harakabaho abafatanyabikorwa bagenzi bacu ba Rayon Sports. Njye nabyishimiye cyane ko bitabiriye ubutumire , barabereka ubuvandimwe nyakuri….ibi nibyo bu ‘Sportifs’ , tunasaba ko bikomereza aho . Abatabireba batyo baba ari abarwayi njye niko nabifata.”