Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019 nibwo Adil Mohammed Erradi umutoza mukuru wa APR FC yagize isabukuru y’amavuko, yahuriranye n’umukino APR FC yakiriyemo Gasogi United w’umunsi wa 13 wa Shampiyona.
Nyuma y’umukino, abagize Intare za APR FC bakoreye ’Surprise’ umutoza Adil Mohammed, bamusanga mu rwambariro baramuririmbira, banamuha umutsima bari bamuteguriye.
Usibye Intare za APR FC, nyuma y’umukino kandi abagize itsinda rya Online Fan Club rya APR FC nabo bifurije Adil Mohammed isabukuru nziza, bamuha impano y’ifoto ye.
Mu mikino 13 amaze gutoza APR FC muri Shampiyona, Adil Mohammed akomeje gufasha ikipe ya APR FC kwitwara neza dore ko kugeza ubu nta mukino n’umwe aratsindwa muri shampiyona ndetse kugeza ubu ikipe ye niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo.