E-mail: administration@aprfc.rw

Inshingano z’uwari umuvugizi wa APR FC zashyizwe mu biro by’umuyobozi wungirije wa APR FC


Ubuyobozi bwa APR FC bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu kumenya amakuru y’ikipe ya buri munsi nk’uko tubikesha ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe.

” Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa  0788 317 909.”

” Bityo ibikorwa by’ Uwari Umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.”

Brig Gen Firmin Bayingana

Ayo mavugururwa abaye mu gihe Amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi wayo yacyuye igihe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

Kazungu clever wari umuvugizi wa APR FC photo : RadioTV10

Ni muri rwo rwego ubuyobozi bw’iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk’ umunyamuryango wayo uhoraho.

Kazungu Yashimiwe imirimo yakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published.