E-mail: administration@aprfc.rw

Iminsi mikuru ntabwo yahungabanyije akazi kanjye: Mushimiyimana Mohamed

Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Mushimiyimana Mohamed aratangaza ko iminsi mikuru itigeze ihungabanya akazi ke ko gukina umupira w’amaguru kuko akomeje gukora imyitozo ndetse yiteguye kugaruka ameze neza.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na APR FC Website, asobanura uko akomeje kwitwara muri iyi minsi mikuru by’umwihariko nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Yagize ati: ”Uburyo nitwara mu minsi mikuru, nditwara nk’abanyarwanda basanzwe ariko ndi mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, kubonana n’imyiryango ntabwo bikimeze nka mbere cyane kubwo kwirinda ikindi iminsi mikuru ntabwo yatubuza akazi n’ubwo umuntu aba ayirimo ariko tuba dushyize imbere akazi cyane.”

Ntabwo iminsi mikuru yahungabanyije akazi ke.

Yakomeje agira ati: ”Ku giti cyanjye iminsi mikuru ntabwo yahungabanyije akazi kanjye kuko ni iminsi umuntu aba yarapanze guhura nayo mu buzima, byanze bikunze uba ugomba kuzahura nayo ari nayo mpamvu uyishyira muri gahunda zawe z’umwaka, nta kintu kinini yampungabanyijeho kuko n’ubundi ndacyari muri gahunda y’akazi.”

”Umunsi wanjye ukuntu uba umeze iyo ntagiye mu mwiherero mba ndi mu rugo, ndabyuka bisanzwe ngasenga, ngafata ifunguro rya mu gitondo ubundi igikurikiraho ni ibijyanye n’umupira w’amaguru, ubuzima bwanjye bwose ni umupira w’amaguru, nkora imyitozo y’ikipe nayivamo nkajya kuri Play Station umunsi wose keretse iyo habaye indi gahunda itunguranye kandi nabwo ijyanye n’akazi cyangwa n’umuryango wanjye naho ubundi kuva mu rugo biba bigoranye.”

Yizeye kuzagaruka ari ku rwego rwiza cyane.

Yagize ati: ”Urwego nzagaruka ndiho ruzaba ari urwego rwiza cyane kuko ikiruhuko cy’iminsi mikuru tubonye kidufasha kuba twakwitekerezaho, tukareba aho tutameze neza tukahakosora cyangwa aho tumeze neza tukahongera imbaraga ariko ku giti cyanjye byanze bikunze bizamfasha kugaruka ndi ku rwego rwo hejuru kuko kuko naricaye ndeba ibyo ntakoze neza nzaza nje kubikosora ibyo ntakoze neza mbyongere kandi bizamfasha kuzamura urwego rwanjye.”

Arasaba abafana ba APR FC n’abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwirinda COVID-19.

Yagize ati: ”Ubutumwa nagenera abakunzi ba APR FC n’abanyarwanda bose muri rusange, icya mbere nabibutsa gukomeza kwirinda COVID-19, icya kabiri ni ukubifuriza umwaka mushya, icya gatatu nababwira ni ukubashimira ku cyizere bakomeza kutugirira nanabizeza y’uko umwaka mushya tugiye gutangira natwe tuzagarukana ingamba nshya zo gukosora aho twabababaje tugakomeza tukabaha ibyishimo bahoranye kuva kera.”

Mushimiyimana Mohamed yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019, yayifashije kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kwegukana CECAFA Kagame Cup ya 2021 ndetse n’ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu uyu mwaka w’imikino wa 2020-21.

Leave a Reply

Your email address will not be published.