E-mail: administration@aprfc.rw

Imikino yamukomereye kurusha indi muri shampiyona, icyizere yatewe no gutsinda Rayon Sports ndetse n’intego afite mu mikino nyafurika: Ikiganiro kirambuye n’umutoza Mohammed Adil Erradi

 

Nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idakozwe mu jisho, umutoza Mohammed Adil Erradi yatangaje byinshi mu byaranze umwaka we w’imikino muri shampiyona yari nshya kuri we, zaba imbogamizi ndetse na byinshi byiza yungukiye mu minsi 297 amaze ari umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu mu kiganiro kirambuye yagiranye na APR FC FC Website.

Tariki 02 Kanama 2019 nibwo umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yeretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’umutoza mukuru wa APR FC, yari igiye kwerekeza mu mikino ya gisirikare yabereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya muri Kanama 2019 ndetse birangira inegukanye igikombe cy’iryo rushanwa ibi byabaye nk’ibitanga icyizere kuri APR FC yari yarahindutse ku rugero rwa 80% ndetse yiteguraga shampiyona ya 2019-20. Mu marushanwa y’imbere mu gihugu, umutoza Mohammed Adil yahereye ku irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanyemo umwanya wa kane.

Aganira n’itangazamakuru Tariki 15 Nzeri 2019 nyuma y’umukino APR FC yari imaze gutsindwamo na Police FC muri iryo rushanwa, Adil yatangaje ko uyu wari umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi bakiri bato ngo berekane ubushobozi bwabo ndetse no kubongerera imikino mu gihe shampiyona ya 2019-20 yaburaga iminsi 19 gusa ngo itangire.

Tariki ya 04 Ukwakira 2020, ubwo urugendo rwa Shampiyona rwatangiraga, ku ikubitiro ikipe y’ingabo z’igihugu yanganyije na AS Kigali 0-0 kuri Stade ya Kigali, yari inzira itoroshye kuri uyu mutoza wari umushyitsi murw’imisozi igihumbi ndetse wari witezweho byinshi n’abakunzi ba APR FC bari banyotewe ibikombe nyuma y’uko umwaka wari wawubanjirije nta kigeze kinjira mu kabati kayo.

Adil utangaza ko n’ubwo yaje kugorwa mu ntangiriro za shampiyona n’uruhande rwo mu izamu rwajegajegaga ndetse n’ubusatirizi  butabyazaga ibitego uburyo bwinshi bwabaga bwabonetse, gusa ngo byaje gukosorwa vuba maze bigera ku munsi wa 23 APR FC itwaye igikombe cya shampiyona ari yo yinjije ibitego byinshi bigera kuri 44 ndetse ininjijwe bike bingana na 11 gusa. 

Umutoza Adil yabanje kugorwa no guhuza ikipe nshya yari asanze

Umutoza Mohammed Adil Erradi yaganiriye na APR FC Website, maze adutangariza ko hari imikino y’ingenzi yamukomereye kuri we afata nk’iyamuhaye igikombe ndetse n’icyizere yatewe no gutsinda Rayon Sports bari bahanganiye igikombe ibitego 2-0 Tariki 21 Ukuboza 2019.

Twatangiye tumubaza ibyo yaba yarahinduye muri APR FC yari imaze kubura ibikombe byose muri shampiyona ya 2018-19, kugeza ku kiragano gishya kegukanye shampiyona kidakozwe mu jisho. 

Umutoza Adil akaba yagize ati: ”Nta mpinduka nyinshi zabaye kuko ikipe yari nshya nka 80%, harimo bike twagombaga guhindura kugira ngo tureme ikipe ishyize hamwe, umukinnyi ku wundi ukurikije imyanya yabo cyane cyane mu kongera imbaraga no kuzamura urwego rwimitekerereze yabo, kugerageza kubashyira mu myanya neza nuburyo bagombaga guhuza umukino.”

Mohammed Adil wageze mu Rwanda bwa mbere mu mikino ya Cecafa Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2019 kugira ngo akurikirane ikipe yakinaga iryo rushanwa ndetse yari agiye guhabwa nk’umutoza mukuru, yahawe ikipe yiganjemo abakinnyi bashya abenshi baguzwe n’ubuyobozi, kuba ataragize uruhare mu igurwa ryabo ibi kuri we atangaza ko atabibona nk’imbogamizi kuko yasanze ikipe y’abakinnyi b’indobanure ndetse ntibyigeze bimugora kubinjiza mu buryo bw’imitoreze ye.

Yagize ati : ”APR FC ni ikipe nkuru haba mu bakinnyi ndetse no mu buyobozi, nibyo abakinnyi si njye wabiguriye keretse Bukuru Christopher winjiye mu ikipe nyuma y’igikombe cy’Agaciro 2019 ndetse na Ishimwe Annicet wazamuwe avuye mu ikipe y’abato ya APR FC. Uko byumvikana ni uko APR FC ari ikipe igura abakinnyi b’indobanure mu Rwanda kandi abayobozi bagira uruhare runini mu igurwa ryabo hagendewe ku murongo ikipe yihaye, n’iyo hari abari ku rwego ruringaniye abayobozi bagerageza kubaganiriza kugira ngo babazamurire urwego. Byorohereza twebwe abatoza mu kazi kacu ka buri munsi, ibyo bikagaragazwa nuko ari twe dufite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu uhereye mu izamu, ba myugariro, hagati ndetse n’abayishakira ibitego.”

Bukuru Christopher ni umwe mu bakinnyi babiri baguzwe na Mohammed Adil
Na Ishimwe Annicet wazamuwe avuye mu ikipe y’abato ba APR FC

Abajijwe niba hari imbogamizi yagiye ahura nazo zatumye atagera ku musaruro yifuzaga, akaba yatangaje ko ahanini byaterwaga n’abakinnyi babaga bahamagawe mu ikipe y’igihugu bigatuma atabatoreza hamwe kugira ngo ikipe ihuze imikinire nk’uko yabyifuzaga, ndetse atangaza ko umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports wamuhaye icyizere ko abakinnyi be bamaze kumva neza uburyo bwe bw’imitoreze.

Yagize ati; ”Icya mbere cyangoye cyane ni igihe bamwe mu bakinnyi ngenderwaho bajyaga mu ikipe yigihugu [Amavubi] nkabura uko mpuriza hamwe ikipe yanjye yose, gusa byaje kunyorohera ubwo bagarukaga tugakorera hamwe ndetse bakumva neza uburyo nifuzaga ko bakina, byanyoroheraga kubahuriza hamwe kuko ari abakinnyi beza kandi bakuze mu mutwe, bumva vuba kandi bazi icyo bashaka kandi bifuzaga kugeraho.”

”Ndatekereza ko umukino twatsinzemo Rayon Sports 2-0 ari wo wanyeretse ko abasore banjye bamaze kumva neza uburyo nifuza ko bakinamo, maze nabo babikora ku rwego rwo hejuru haba mu bwugarizi bagasenyera umugozi umwe ndetse no mu busatirizi bashakira ibitego hamwe maze bitanga umusaruro wagaragariye buri wese.”

Mohammed Adil watoje mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika asanga shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize hari urwego yari iriho rutandukanye cyane n’umwaka wayibanjirije, ahanini kubera imikinire y’amakipe ndetse n’urwego rwisumbuye rw’abatoza bahanganaga umukino ku wundi.

Ati; ”Shampiyona y’umwaka dusoje yari iri ku rwego rwisumbuye ukurikije iy’umwaka wayibanjirije, harimo abatoza b’abanyamwuga bafite ubunararibonye n’impamyabumenyi zinyuranye haba CAF A, UEFA A, UEFA Pro n’izindi, abatoza bakomoka mu bihugu bitandukanye nk’Uburundi, Espagne, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda n’ibindi. Amakipe meza yahatanaga ndetse n’imikinire itandukanye cyane haba ayakinishaga ingufu nyinshi, ayasatiraga cyane ndetse n’ibibuga byiza ku rugero rwa 80% byatworoherezaga gukina umukino wacu neza.”

Nk’umutoza wari mu bahataniraga igikombe cya Shampiyona, Adil arerura akavuga imikino ine yamukomereye kurusha indi ndetse akanemeza ko ari yo yamuhaye igikombe cya shampiyona, Aha hakaba harimo umukino w’umunsi wa munani APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0 Tariki 08 Ugushyingo 2019 kuri Stade ya Kigali, uwo ku munsi wa 11 yanganyijemo na Gicumbi FC 1-1 wabereye kuri Stade ya Mumena Tariki 03 Ukuboza, uwo ku munsi wa 12 yatsinzemo Gasogi United 3-2 kuri Stade ya Kigali Tariki 07 Ukuboza ndetse n’uwo ku munsi wa 21 yatsinzemo Police FC 1-0 kuri Stade ya Kigali Tariki 04 Werurwe 2020.

Adil wakozaga imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona uko iminsi yagendaga yicuma atangaza ko nta gihe yigeze atekereza kuzagitwara adatsinzwe kuko icyabaga kimuraje ishimga ari ugukomeza gutegura ikipe ye igatsinda buri mukino kugeza ku wa nyuma wa shampiyona.

Yagize ati; ”Mu mupira w’amaguru igihe cyose uba uharanira gutera intambwe ujya imbere, iyo wateguye umukino ku wundi uba ushaka gutsinda, haba mu myitozo uba ufite intego yo gutsinda, nta gihe muri uyu mwaka nigeze ntekereza ko tuzatwara igikombe tudatsinzwe, agahigo kashyizweho Tariki 22 Gicurasi 2020 umunsi FERWAFA yanzuye ko APR FC itwaye igikombe cya shampiyona. Mu mupira w’amaguru uba ureba ibiri imbere ntureba ibyarangiye.”

Umutoza Adil akaba yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC butahwemye kumuba hafi guhera igihe yaherewe inshingano zo gutoza ikipe y’ingabo z’igihugu kugeza umunsi yatwariyeho igikombe cya shampiyona.

”Ni abagabo bo kubahwa nzahora nzirikana mu rugendo rwanjye rwose rw’umupira w’amaguru., aka kanya ndi mu Rwanda ejo wenda nzaba ndi ahandi, ni abagabo bakwiye icyubahiro cyo hejuru mu mupira w’amaguru mu rwego rw’isi, ni abagabo bazi umupira, bavuga ururimi rw’umupira, bakunda umupira kandi bagirira umuhati umupira,”

Umutoza Adil atangaza ko yanyuzwe n’abakinnyi ubuyobozi bwa APR FC bwamuguriye

Ashimira abafana ba APR FC, akaba yatangaje ko abakunda cyane ndetse ko ibyo ikipe yagezeho byose ari bo ibikesha kuko badahwema kubashyigikira.

Yagize ati; ”Abafana ba APR FC ndabakunda cyane, bahoza ikipe yabo ku mutima, bakora ingendo ndende baje gudutera ingabo mu bitungu, ukuntu badushyigikira kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma ndabishimira cyane nibo soko y’imbaraga zacu ndetse n’abakinnyi iyo bari mu kibuga nibo baba bavunikira. Ibi byose twagezeho nibo tubikesha ni abantu b’agaciro cyane muri iyi kipe nkuru ya APR FC”

Mohammed Adil ashimira abafana ba APR FC badahwema gushyigikira ikipe yabo

Akaba yasoje yizeza umuryango mugari wa APR FC ibyiza birenzeho ndetse no kuzitwara neza mu marushanwa nyafurika umwaka utaha

Ati; ”Tugiye gukora cyane, duhe ibyiza birenzeho umuryango mugari wa APR FC ukwiye, hamwe n’abakinnyi tuzaha agaciro ibyo tumaze kugeraho kandi tuzagerageza gutsinda uko bishoboka, ndetse tuzagerageza kugera mu matsinda mu marushanwa nyafurika tuzitabira umwaka utaha.”

Adil watangiye inshingano zo gutoza APR FC ku mugaragaro Tariki 02 Kanama 2019, akaba amaze gutwara ibikombe bitatu muri APR FC ari byo icya gisirikare 2019, Icy’intwari 2020 ndetse n’icya shampiyona 2019-20.

Tubibutse ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere yashyizweho akadomo Tariki 22 Gicurasi 2020 kubera Coronavirus, APR FC ihabwa igikombe cya shampiyona cya 18 mu mateka yayo idatsinzwe umukino n’umwe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, ikaba yaratsinze 17 inganya itandatu. Yatsinze ibitego 44 yinjizwa 11 ikaba yari izigamye 33, ikurikiwe na Rayon Sports yari ifite amanota 50 ndetse na Police FC ku mwanya wa gatatu na 43.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.