E-mail: administration@aprfc.rw

Imikino irindwi ibitego 21 byakorewe n’ikipe itajenjekera buri mukino

Ubwo shampiyona y’ikiciro cya mbere 2020/2021 yatangiraga  benshi bahaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, byari urugendo rurerure kandi rutoroshye, dore ko byasabaga kubanza kuva mu itsinda rya mbere yabarizwagamo, ukabona kugera mu rindi tsinda ry’amakipe umunani yagombaga kuba  yarazamutse yaritwaye neza.

Muri iyo mikino yose ikipe y’ingabo z’igihugu yagiye yerekana ko ari ikipe ikomeye, kandi yiteguye guhangana kugeza ku munota wa nyuma kandi igatsinda ibitego byinshi, rwari urugendo rutoroshye ariko nk’uko ingabo aho iri hose y’ishakira inzira, niko byaje kugenda kuko yashoje imikino yayo yo muri iryo tsinda rya A yabarizwagamo ari iya mbere nta mukino numwe itsinzwe cyangwa ngo inanganye. Reba Icyegeranyo cyuko byari byifashe.

 

Hakurikiyeho itsinda ry’amakipe 08 yazamutse mu matsinda yayo yitwaye neza, niho urugamba rwari rukomeye kuko ikipe yagombaga kuba iya mbere ariyo yari guhagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League.

Ubuyobozi bwa APR FC ntibwahwemye kuganiriza abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe ibiganiro biganisha ku gutsinda no kutagira ikipe bajenjekera muri iyi shampiyona yakinwe mu giho gito gishoboka, abakinnyi nabo bumvishe neza inama z’ubuyobozi kuko bashoje shampiyona nta kipe ibatsinze n’imwe ahubwo yagiye yerekana ko ari ikipe ihorana inyota y’instinzi.

Byagaragaye cyane ko kuva ku munota wa mbere kugeza ku isegonda rya nyuma abakinnyi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bahoranaga inyota yo gutera mu izamu hari nk’aho iyi kipe yatsinze Rayon Sports mu minota ya nyuma aho abakinnyi bazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe aribo bahererekanyije umupira kugeza ubwo igitego kinjiye, ni nyuma  kandi yuko APR FC yari imaze iminsi inyagiye Police FC ibitego 03 ku busa byakomeje kwerekana ko nta kipe yo korohera ihari zose ari ugutsinda kandi ibitego byinshi.

Mu mikino yagiye ikurikira, APR FC yakomeje intego yihaye aho yatsinze Marines FC ibitego bigera kuri 06 ku busa benshi batangiye kwibaza uko bigenze ariko bisubizwa ni ijambo rigira riti nta kipe yo kujenjekera ihari ,benshi bagiye bavuga ko Marines FC yatsinzwe ibyo bitego ari ikipe ya gisirikare ifite aho ihuriye na APR FC ariko abareba kure babona ko bitandukanye mu kibuga kuko Marines FC isanzwe ari ikipe igora cyane APR FC , bakabikomereza ku kuba APR FC ari ikipe ikomeye nk’uko yabigaragaje igihe cyose ikaba yari igejeje imikino igera kuri 36 itaratsindwa  umukino n’umwe abo bareba kure bakabona ko nta kipe izayihagarika, byageze n’aho abatarabyumvaga batangira kwibaza bati aho ntitwaba twitiranya ibintu??? ko APR FC yatsinze Police FC ibitego 03 ku busa inayirusha kandi twarabonaga ari ikipe ikomeye cyane  nayo yaba ari ngenzi yayo se? bahise bisubiza ko ari amakipe atandukanye cyane ko APR FC yahacanye umucyo.

Byaje gukomeza aho ku mukino wa nyuma iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanyagiye Rutsiro FC ibitego 06 ku busa bamwe bibazaga kuri Marines FC barongeye barasubizwa ko nta kipe yo kujenjekera ihari ibyo byose byagaragariraga buri wese ku buryo APR FC irimo kwitwara

Imikino irindwi yo mu itsinda ry’amakipe 08 yitwaye neza ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo ibitego 21 ikomeza kwerekana ko itsinda kandi igatsinda byinshi. Reba uko byagenze ku Imbonerahamwe.

Intego zirakomeje kuko urugamba ntaho rwagiye ahubwo rugeze aho rukomeye nk’uko ubuyobozi buhora bubisaba abakinnyi n’abatoza ba APR FC intego ni ukwitwara neza mu Ruhando Rw’amahanga, imikino ya CAF Champions League iregereje intego ntiyahindutse ni ukwitwara neza iyi kipe ikagera mu matsinda  ikanakomeza dore ko iyi kipe ifite abatoza beza, ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga, abakinnyi bakomeye imibereho iri ku rwego rwiza kandi tutibagiwe n’ubuyobozi bwiza buyifuriza gutera imbere kwa buri wese nu bw’ikipe muri rusange ikipe ikaba yiteguye guhatana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.