E-mail: administration@aprfc.rw

Imikino ibaye 50 APR F.C idatsindwa ni nyuma yo gutsinda Police FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona na Police FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Police  FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR F.C yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) ibitego cya APR FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 57′ na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa 63′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Mbere tariki 31 Mutarama aho izakira ikipe ya Mukura VS mu mukino w’ikirarane  cy’umunsi wa 6 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.