Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu akaba na kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge, yasobonuye imbamutima ze nyuma yo kugaruka mu kibuga, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu kibuga, kubera imvune yari amaranye igihe.
Ni mu kiganiro twagiranye n’uyu rutahizamu kuri uyu wa Gatanu, dutangira tumubaza uko yiyumva nyuma yo kugaruka mu kubuga, ubwo APR FC yakinaga na Gorilla FC kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ari ibintu byamushimishije cyane.
Yagize ati” Nibyo koko nari maze igihe kirekire ntagaragara mu kibuga kubera imvune, Ariko ubu meze neza 100% nyuma y’igihe nari maze nkurikiranwa n’abaganga ndetse n’abatoza, niyo mpamvu mwambonye mu mukino duheruka gukina, ndetse nanavuga ko ari ibintu byanshimishije cyane kugaruka mu kibuga”
Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ukuntu yumvaga afite amashyushyu yo gukina, n’ubwo yari atarakira neza imvune yari afite, dore ko yari afite imvune yamusabaga kumara igihe kirekire ari hanze y’ikibuga.
Yagize ati” Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, ntabwo niyumvishaga uburyo ngomba kumara igihe kingana kuriya nta kina, niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, niyo mpamvu buri gihe numvaga nshaka gukina, ariko kuko igihe cyari kitaragera abatoza n’abaganga bakansaba kwihangana, gusa ubu meze neza nta kibazo.”
Tubibutse ko Jacques Tuyisenge yavunite tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Chapions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.