Myugariro ukina inyuma ibumoso w’ikipe ya APR FC Imanishimwe Emmanuel yasobanuye byinshi ku bijyanye n’imvune ye yagize ubwo ikipe ya AS Kigali yakiraga APR FC mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amakipe umunani yazamutse mu matsinda.
Abajijwe uko yumva ameze, Emmanuel yavuze ko yumva ameze neza nyuma y’iminsi yari yahawe yo kuruhuka anahabwa imiti cyane ko ngo atari imvune ikabije yamusabaga kuruhuka gusa.
Yagize ati” Nagonganye n’umukinnyi wa AS Kigali ubwo twakinaga nabo mbabara mu ivi ariko ntabwo byari ibintu bikabije cyane abaganga baransuzumye basanga bidakomeye cyane bansaba kuruhuka bampa n’imiti.
Imanishimwe Emmanuel yakomeje avuga ukuntu yumva ameze nyuma yo guhabwa imiti ndetse anavuga igihe azatangirira imyitozo hamwe n’abagenzi be dore ko basubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Yakomeje agira ati” Ubu meze neza nta kibazo rwose iminsi bampaye yo kuruhuka nararuhutse ndetse n’imiti narayinyoye neza ubu meze neza kuburyo nyuma y’iminsi ibiri nzaba ntangiye gukorana imyitozo n’abagenzi banjye.”
Emmanuel yasoje asaba abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo APR FC gukomeza kubaba hafi bakabashyigikira mu ntego yabo bafite yo gutwara igkombe cya shampiyona bakazasangira ibyishimo.
Yagize ati” Intego dufite n’iyo gutwara igikombe cya shampiyona rero icyo nasaba abakunzi ba APR FC bakomeze batube hafi badushyigikire natwe tuzakora ibishoboka byose ngo intego yacu yo gutwara igikombe tuzayigereho tuzasangire ibyo byishimo.”
Tubibutse ko imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 10 Kamema nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’igihugu igomba gukina na Central Africa aho APR FC izakirwa na Bugesera FC.