Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yeretswe itangazamakuru nk’umutoza mukuru wa APR FC Tariki 02 Kanama 2019, ku mwaka we wa mbere yari yahawe intego yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda ndetse aza kuyigeraho, aza no kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’imikino ya gisirikare rihuza ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba cya 2019 cyabereye kuri stade ya Kasarani national stadium mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi cyageraga mu Rwanda, cyakomye mu nkokora igikombe cy’amahoro bituma kidakomeza, dore ko nacyo cyari mu mubare w’ibikombe byari mu ntego yari yahawe umutoza Mohammed Adil.
Mohammed Adil uri mu kiruhuko iwe mu gihugu cya Maroc, tukaba twagiranye ikiganiro kirambuye maze adutangariza byinshi haba ku byahindutse mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu gihe cy’umwaka umwe amaze ayitoza, icyo yashingiyeho ahitamo umutoza wungirije mushya Pablo Morchón ndetse n’intego afitiye APR FC ku giti cye.
Tukaba twatangiye tumubaza niba intego yari yarihaye nk’umutoza, ahereye ku munsi wa mbere aragizwa ikipe yarazigezeho uko zakabaye na byinshi byahindutse mu mwaka wa 2019-20.
Yadusubije agira ati: ”Ntabwo intego zari izanjye gusa ahubwo ni intego rusange zireba umuryango mugari wa APR FC, mu by’ukuri hari itandukaniro rinini ugereranije n’umunsi wa mbere ubwo twatangiraga akazi, 80% byibanze byarahindutse, twakoze umuryango ushyize hamwe, twageze kuri byinshi hamwe kandi twari ku rwego rwo hejuru cyane ndetse n’imyumvire yo gutera imbere mu nguni zose, ngira ngo intego zose za 2019-2020 zagezweho uko zakabaye, ubu tugomba gukomeza gusenyera umugozi umwe, ibitekerezo bimwe, kugira ngo tugere ku ntego z’umwaka utaha wa 2020-2021.”
”Naboneraho gushimira umuryango mugari wa APR FC kandi iyo mvuze umuryango ni abayobozi, abakinnyi, abakozi n’abakunzi b’ikipe. Tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo twandike amateka azahora yibukwa.”
Agira icyo avuga ku cyo yaba yarashingiyeho ahitamo Pablo Morchón nk’umutoza wamwungiriza, umutoza Adil akaba yatangaje umwihariko w’uyu munya-Argentine w’imyaka 42.
Yagize ati: ”Ubumuntu yifitemo, urwego rw’imyigire, ubushobozi, amateka n’uburambe bw’umwuga mu kazi ke.”
”Umuryango wa APR FC ukwiye icyubahiro giheranije, dukunda intsinzi, dufite abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, amahame yo gukora mu buryo bwa kinyamwuga n’umwirondoro wa Pablo uhura neza rwose n’ubukaka bw’umuryango wa APR FC mu byiciro byose.”
Mohammed Adil akomeza atangaza ko hari byinshi ategereje ku mutoza Pablo Morchón atahawe na Nabyl Bekraoui wasoje amasezerano ye ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2019-20.
Yagize ati: ”Ni njye mutoza mukuru ndetse, ni njye muyobozi w’abakozi ba tekinike ba APR FC, dukurikije icyerekezo n’intego zacu dufite abakinnyi beza b’abanyarwanda tugomba kububaha no gukorana nabo kinyamwuga.”
”Pablo ni umuyobozi mwiza wo ku rwego rwo hejuru, ni umuhanga ndetse ni umutoza usobanukiwe neza akazi ko kongera ingufu, ni umugabo w’umukozi mu kibuga kandi arahari kugira ngo adufashe kuzamura urwego rw’ingufu z’abakinnyi bacu haba umwe ku giti cye ndetse na bose muri rusange kugira ngo tugere ku ntego zacu, ni undi muntu w’ingenzi cyane wiyongereye mu itsinda ryacu.”
”Inshingano za Pablo ni ugusuzuma no gupima ubushobozi bw’abakinnyi, gukorana bya hafi nabo haba mu kubagira inama ndetse no kubazamurira urwego mu buryo bwo kubongerera ingufu, kubakorera isuzuma rihoraho ry’iterambere ryabo ku rwego rw’umukinnyi ku giti cye na rusange hifashishijwe GPS ijyanye n’ibizamini by’umubiri wabo. Afite uburambe buhanitse, azi neza akazi ke kandi agakora yicishije bugufi cyane.”
”Bitandukanye na Nabyl Bekraoui, ndifuza kumushimira ku bikorwa byose byagezweho turi kumwe, mu busanzwe ni umushakashatsi mwiza mu bumenyi, uzi ikoranabuhanga rya GPS ubu rimaze kumenywa n’abatoza bongera ingufu hafi ya bose, twamwifashishije kugira ngo adufashe mu mirire, ubumenyi n’ikoranabuhanga. Uwakwifuza kumenya byinshi kuri Nabyl haba umwirondoro we n’ibyo azobereyemo yasura urubuga rwa Google.”
Adil Mohammed akaba yakomeje atangaza ko icyanyuze Pablo Morchón akemera kuza gukorana nawe ari umushinga w’umuryango wa APR FC.
”Nakomeje kuvugana nawe guhera muri Mutarama uyu mwaka, kuva icyo gihe akurikirana ikipe umunsi ku wundi kandi azi byose kuri yo ikindi azi abakinnyi bose, nashakaga rwose umutoza wahuza abakozi bacu kandi nanamushimira kubw’akazi gakomeye yadukoreye mu gihe twari turi muri Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19 kitemereraga abakinnyi gusohoka mu ngo zabo.”
”Ndashimira cyane abayobozi ba APR FC kuba barumvise ubusabe bwanjye bakamwemerera akaza tugakorana ndetse bakanamufasha kugera mu Rwanda ku gihe.”
Nk’uko byagenze ku isi yose, icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora gahunda zose kidasize n’imikino by’umwihariko, umutoza Adil atangaza ko hari gahunda nyinshi za APR FC zari zarapanzwe zikaza gusubikwa.
Yagize ati: ”Yego mu by’ukuri coronavirus yahungabanije icyerekezo cyacu ugereranyije n’ibyari byitezwe, nk’uko ubizi intego nyamukuru ni ukugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika.”
”Twateganyaga rwose kuzakina imikino myinshi ya gicuti yewe n’ubwitabire bw’ikipe y’igihugu mu mikino ya CHAN 2020, byari kuzafasha abakinnyi bacu bakiri bato kubona uburambe kugira ngo bazabashe gukina neza imikino y’ijonjora ry’ibanze. Ibyo byose byarasubitswe ibindi bizagerwaho buhoro buhoro.”
Akaba yasoje atangaza ko intego ye ku giti cye afitiye ikipe ya APR FC ari ukuyigira imwe mu makipe y’ibikomerezwa ku mugabane wa Afurika.