E-mail: administration@aprfc.rw

Ikiganiro kirambuye n’umutoza Mohammed Adil asobanura byinshi ku bakinnyi bashya

Kuri uyu wa mbere Tariki 20 Nyakanga 2020, umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi yagiranye ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru ba APR FC, maze asobanura byinshi birambuye ku bakinnyi bashya berekanywe ku munsi w’ejo ku cyumweru Tariki 19 Nyakanga.

Aba bakinnyi akaba ari rutahizamu Bizimana Yannick waturutse muri Rayon Sports, Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi baturutse muri AS Muhanga.

Umutoza Mohammed Adil akaba yatangiye avuga ko ashimishijwe cyane n’aba basore bakiri bato, ndetse yishimira ko banafite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru, kandi akaba yizeye ko bazafasha APR FC kugera ku ntego zayo.

Yagize ati: ”Ndishimye cyane nejejwe cyane no kuba twinjije Bizimana Yannick, Nsanzimfura Keddy, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné mu muryango wacu wa mwiza wa APR FC, nizeye ntashidikanya ko aba basore bazafatanya na bagenzi babo baje basanga mu ikipe, haba mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no kuyifasha kugera ku ntsinzi.”

Mu bakinnyi bashya umutoza Adil yishimiye cyane harimo na Bizimana Yannick wakiniraga Rayon Sports

Umutoza Adil kandi akaba yabajijwe niba ari we waba waragize uruhare mu igurwa ry’aba bakinnyi uko ari bane, maze atangaza ko ari icyemezo yaganiriyeho n’ubuyobozi bw’ikipe ashingiye ku bakinnyi kuri we yumvaga yifuza.

Yagize ati: ” APR FC ifite abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, batsindiye ibikombe byinshi bitandukanye mu ikipe imbere, ni abayobozi basobanukiwe iby’umupira w’amaguru kandi banafite uburambe bwinshi ndetse ni n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Kuzana aba bakinnyi ni icyemezo twaganiriyeho hagati yacu turemeranywa,ndagira ngo nanabonereho nshimire umuryango mugari w’ikipe ya APR FC kuko ni abantu bumva kandi banashyira hamwe.”

Ruboneka Jean Bosco wakiniraga AS Muhanga nawe azafasha abasatira izamu

Mohammed Adil akaba yakomeje asobanura impamvu yaba yaramuteye guhitamo aba bakinnyi, avuga ko ku ruhande rwe akunda abakinnyi bakiri bato kuko bimufasha kubumvisha imikinire yifuza ndetse anongeraho ko umukinnyi ukiri muto byorohera umutoza wese kumukinisha ku mwanya uwo ariwo wose.

Yagize ati: ” Nta kindi cyanteye guhitamo aba bakinnyi, ni uko nkunda abakinnyi bakiri bato kuko bamfasha mu mitoreze yanjye, usanga akenshi byorohera umutoza gutoza abakinnyi bakiri bato kuko bifasha kugira andi mahitamo cyane cyane ku myanya itandukanye mu kibuga.”

Ndayishimiye Dieudonné waturutse muri AS Muhanga ubu ni umukinnyi wa APR FC

Adil yamaze impungenge abibwiraga ko yaba azagorwa n’amahitamo y’abakina inyuma ya ba rutahizamu cyane cyane ko Keddy na Bosco baje basanga uwo mwanya uriho Manishimwe Djabel ndetse na Ishimwe Annicet.

Yagize ati: ”Ntabwo nkinisha amazina, ntabwo dukina Tennis dukina umupira w’amaguru, dukeneye abakinnyi b’ingenzi kandi bahanganira umwanya mu kibuga. Dufite imikino myinshi yo gukina, dukeneye gukora cyane ndetse no kurinda abakinnyi bacu, muri APR FC dukora nk’ikipe, tugatsinda nk’ikipe kandi buri mukino ugira abakinnyi bawo.”

”Nta tandukaniro riri hagati y’abakinnyi bato n’abakuru, cyane cyane ko bose aba ari abakinnyi b’ikipe kandi bemewe na FERWAFA, bose bitoreza ku kibuga kimwe, uzarusha undi ubushobozi niwe uzajya mu bakinnyi 18 bazifashishwa ku mukino. Rero ni igihe cya Keddy cyo gukora cyane kugira ngo ahatanire umwanya ubanza mu kibuga, aracyari muto kandi aracyafite igihe gihagije cyo gukora natwe turi hano kugira ngo tumufashe kuzamura impano ye nk’uko twabigenje ku bandi umwaka ushize w’imikino, buri wese muri APR FC agomba gukina.”

Nsanzimfura Keddy ari mu bakinnyi bashya berekenywe na APR FC
Uhereye ibumoso: Bizimana Yannick, Ruboneka Jean Bosco,Nsanzimfura Keddy ndetse na Ndayishimiye Dieudonné nibo bakinnyi bashya APR FC yeretse itangazamakuru

Aba bakinnyi bashya uko ari bane bakaba baje biyongera kuri 25 bari basanzwe muri APR FC yegukanye ibikombe bitatu umwaka ushize w’imikino birimo igikombe cy’imikino ya gisirikare 2019, igikombe cy’intwari 2020 ndetse na shampiyona 2019-20 yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.