E-mail: administration@aprfc.rw

Ijoro ry’imbonekarimwe kuri Ishimwe Jean Pierre n’intego afite nyuma yo kuzamurwa muri APR FC

Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre  atangaza ko yatunguwe cyane no kuzamurwa mu ikipe ya APR FC ndetse ko umugoroba yabwiwemo iyi nkuru nziza ari ryo joro ryamubereye ryiza kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Hari mu gihe cyo kwirinda icyorezo cyugarije isi yose cya COVID-19 Tariki 13 Nyakanga 2020, nibwo abayobozi ba APR FC bahamagaye umwe mu bagize umuryango we bamubwira ko yazamuwe n’ubwo yari yabanje kubibwirwa n’umuyobozi w’ikipe ya Intare FC ntiyabiha agaciro, byari ibyishimo kuri uyu musore wari umaze imyaka ibiri gusa akina mu cyiciro cya kabiri ndetse wanatangiye imikino itatu ya mbere ya shampiyona y’umwaka ushize yicara ku ntebe y’abasimbura.

Atangaza ko byamusabye gukora cyane kugira ngo abone umwanya ubanzamo, si ibyo gusa kuko yaje no gutandukana n’umutoza Rubona Emmanuel wakomereje mu gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 ba APR FC, byatumye Ishimwe yongera imbaraga zo gukora kugira ngo yemeze umutoza Byusa Wilson (Rudifu) wari usimbuye Rubona.

Byagoye Ishimwe Jean Pierre kwakira ko yazamuwe muri APR FC yakiniraga ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na APR FC Website, yatangiye atubwira uko yakiriye amakuru y’izamurwa rye ava mu Intare FC yerekeza muri ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati: ”Katibito Byabuze (umuyobozi wa Intare FC) niwe wabimbwiye bwa mbere sinabyemera, nyuma gato nahamagaye mukuru wanjye (Kwizera Janvier umunyezamu wa Police FC) mubaza niba yamenya ko nazamuwe, nawe ambwira ko nta kintu abiziho nyuma ku mugoroba bahamagaye ababyeyi banjye bababwira ko nitwaye neza umwaka ushize mu myaka ibiri nari maze mu Intare FC nabashije gukora cyane ntera imbere vuba none nagiriwe icyizere nzamurwa muri APR FC.”

”Mu by’ukuri numvise bindenze, iryo joro niryo ryambere ryiza mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru sinzaryibagirwa n’ubwo twari turi mu gihe cya Guma Mu Rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ntabwo nari mbyiteze, yego natanze umusaruro kandi nagerageje kwitwara neza cyane umwaka ushize gusa sinari nzi ko bahita bampamagara ako kanya, narabyishimiye cyane numva ko hari ikintu nakoze kandi nkaba ngihembewe. Ni ibintu byashimisha umukinnyi wese ukina mu ikipe y’abato kuki ari yo ntego ya buri wese.”

”Mu mupira w’amaguru ntabwo bisaba inzira ndende kugira ngo ugere aho ugera, wumviye inama z’abatoza, ugakora cyane, ukagira ikinyabupfura mu kibuga no hanze yacyo nta hantu utagera n’Imana yagufasha. Ibyo rero nibyo nakoze mu myaka ibiri namaze mu Intare FC, umwaka wa mbere nari umunyezamu wa kabiri ariko ndakora cyane sinacika intege nkajya mbanzamo imikino imwe n’imwe, umwaka wa kabiri nibwo uwari umutoza mukuru wananzanye Rubona Emmanuel yaje kungirira icyizere, nyuma twaje gutandukana asimburwa na Byusa Wilson (Rudifu) nabyo byatumye nongera imbaraga kugira ngo mwemeze.”

”Mu mikino itatu ya mbere ya shampiyona ishize nari umunyezamu w’umusimbura, gusa sinacitse intege sinivumbura ngo mwereke umutima mubi cyangwa ngo nteze umwuka mubi mu ikipe, ku mukino wa kane yaje kungirira icyizere nywitwaramo neza akomeza kungirira icyizere kugeza ubwo icyorezo cya COVID-19 cyaje dusubika shampiyona ari njye ubanzamo. Kwihangana, ikinyabupfura, gushyira hamwe na bagenzi banjye no kwita ku kazi kanjye mbona ari byo byampaye amahirwe yo kuzamuka muri APR FC.”

Ishimwe Jean Pierre afite intego yo kwereka abayobozi n’abatoza ko batamwibeshyeho

”Ngiye kwereka abayobozi n’abatoza ko batigeze banyibeshyaho mu kunzamura, ndabizi ko akazi kagiye kwiyongera ugereranyije n’ako nakoraga mu Intare FC ariko haba mu mutwe ndetse n’umubiri nditeguye. Nje kwigaragaza no kwigira kuri bakuru banjye nzaba nsanze, Rwabugiri Umar ni umunyezamu mwiza cyane kandi niwe njye mbona wabaye mwiza mu Rwanda umwaka ushize kandi namwigiraho byinshi, Ahishakiye Herithier twabanye igihe gito mu Intare FC akomereza muri Marines FC iyo mbonye ukuntu yakoze umwaka umwe bakaba baramuzanye muri APR FC nemeza y’uko ari ubushobozi bwinshi afite.”

”Bombi turaganira kenshi, bangira inama nyinshi cyane, barantinyura kandi nizeye ko bazamfasha haba mu kwisanga mu muryango wa APR FC ndetse no kugera ku ntego zanjye. Ngiye kwerekana ubushobozi bwanjye no guhesha ishema abatoza ba Intare FC mbereka y’uko icyizere bangiriye bakanzamura mu ikipe ikomeye nka APR FC kitapfuye ubusa kandi nshoboye.”

”Abatoza bakomeye ba APR FC bemeye kunyakira nk’umukinnyi ukiri muto, imikino yose bazampa nzayishimira kandi nzagerageza kubereka ko batanyibeshyeho, igihe nzahabwa umwanya nzagerageza gukora ibyiza na none mu gihe nzaba ntarakina nzkora cyane nshake ubushobozi.”

Agiye gusanga Rwabugiri Umar na Ahishakiye Herithier basanzwe mu ikipe y’ingabo z’igihugu

Akomeza atangaza ko icyo yakwizeza abafana ari uko babonye izindi mbaraga ndetse zije gufasha APR FC kugera ku ntego zayo zaba iza hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

”Icyo nabwira abafana ni uko babonye izindi mbaraga ziyongera ku zo ikipe y’ingabo z’igihugu yari isanzwe ifite, nje kugira ngo dukore ibyiza birenze ibyo umuryango mugari wa APR FC wakoze umwaka ushize dukomeze tubahe ibyishimo cyane ko ari bo dukorera. Intego yacu umwaka utaha ni ukwegukana igikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, CECAFA Kagame Cup ndetse n’amatsinda ya CAF Champions League kandi nanjye ndabitekereza umunsi ku wundi ari nabyo bimpa imbaraga zo gukora cyane mu gihe imyitozo rusange itaremerwa gutangira kugira ngo igihe cyose bazankenera nzabe niteguye gutanga ibyishimo.”

Ishimwe (ubanza ibumoso) agirwa inama nyinshi na mukuru we Kwizera Janvier ”Rihungu”(ubanza iburyo) werekeje muri Police FC avuye muri Bugesera FC
Ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abakiri bato

Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 yazamukiye mu Intare FC yari amazemo imyaka ibiri, umwaka wa mbere yari umunyezamu wa kabiri ndetse yabashije gukina imikino itatu gusa, nyuma yo gukora cyane yaje kugirirwa icyizere mu mwaka wa kabiri.

N’ubwo yabanje ku ntebe mu mikino itatu ya mbere, irindwi isigaye yose yayikinnye abanzamo harimo n’ine atinjijwe igitego. Akaba yarazamuwe muri APR FC asimbuye Ntwari Fiacre watijwe muri Marines FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.