Ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto aratangaza ko ibyo APR FC yakoze byose byaciye mu mucyo mu gihe cy’igurwa rya Nsanzimfura Keddy nyuma y’uko uyu musore yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu yabanje kumvikana na La Jeuneusse yazamukiyemo.
Nsanzimfura Keddy yaje muri APR FC aturutse mu ikipe ya Kiyovu Sports yagezemo muri Mutarama 2019, aturutse muri La Jeunesse yagezemo mu mwaka w’imikino wa 2015-16.
Eto akaba yatangiye avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nta kosa bwakoze mu gihe cy’igurwa rya Keddy kuko Kiyovu Sports atari yo kipe yamureze ahubwo yarezwe n’ikipe yaLa Jeunesse, akongeraho ko amasezerano Kiyovu Sports yasinyishije Keddy ahabanye n’amahame y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.
Ati: “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano Keddy yarinafitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.”
“Ikindi twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga, ahubwo yarazamukiye muri La Jeunesse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa.”

Nyuma yo kuganira na Mupenzi Eto, twegereye n’umuyobozi w’ikipe ya La Jeunesse, Rugera Jean Claude atwemerera y’uko yaganiriye n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse anaboneraho kutwemwrera ko Nsanzimfura Keddy ubu ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC.
Yagize ati: ” Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru, nibwo muri Mutarama twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere tumuha Kiyovu Sports. Nyuma nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse ubu tuvugana amafaranga y’indezo twabasabye, bamaze kuyishyura.”

Kugeza ubu Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17, akaba ari umwe mu bakinnyi bane bashya b’ikipe ya APR FC berekanywe ku mugaragaro ku Cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020