E-mail: administration@aprfc.rw

Igitego cya Hakizimana Muhadjiri gifashije APR FC gukura inota rimwe kuri AS Kigali

APR FC inganyije na AS Kigali ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

N’umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30′) umutoza wa APR FC Zlatko yari yahisemo gukoresha abakinnyi bane (4) inyuma, (4) hagati na babiri (2) bakina basatira izamu.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munita wa 28′ igitego cya tsinzwe na Byiringiro Lague ku mupira mwiza yari ahawe na Savio, ikigitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 64′ ndetse AS Kigali izagushyiramo ikindi gitego cya kabiri ku munota wa 81′ Muhadjiri aza guhesha APR inota rimwe ubwo yagomboraga iki gitego ku munota wa 88′ umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.

Mu gice cya kabiri Zlatko yagiye akora impinduka zitanfukanye kugira ngo arebe ko yabona amanota atatu, kwikubitiro yakuyemo Amrana Nshimiyimana ashyiramo Usengimana Dany, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Itangishaka Blaise naho Byiringiro Lague asimburwa na Ntwari Evode, izi mpinduka zose Zlatko yagiye akora, nta gisubizo yifuzaga zamuhaye ahubwo yongeye ku nganya ubugira kabiri nyuma y’iminsi ibiri gusa anganyije na Kiyovu Sport.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza na Gicumbi tariki 09 Gicurasi, APR nyuma yo kunganya na AS Kigali ihise igira amanota 59 ikaba ikiyoboye urutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.