E-mail: administration@aprfc.rw

Igihe cy’ibiruhuko cyarangiye ubu tugarutse mu kazi: Dr Petrović

Umutoza mukuru wa APR FC, Dr Petrović Ljubo ndetse n’umwungiriza we Radanovic Miodrag bari bamaze ukwezi bari iwabo mu biruhuko, kuri ubu barabarizwa mu Rwanda.

Ku isaha ya saa cyenda(03h00) mu rucyerera rw’uyu munsi nibwo Dr Petrović na Radanovic bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, bavuye iwabo muri Serbia aho bari baragiye mu biruhuko. Petrović yavuze ko bahisemo kuza kare kugira ngo bakoreshe igihe gisigaye bategura ikipe neza.

Ati: tumeze neza, twararuhutse ubu yaba twebwe abatoza, ndetse n’abakinnyi, ibiruhuko birarangiye tugarutse ku kazi ,tuje kare kugira ngo dukoreshe igihe gisigaye mbere y’uko shampiyona itangira, dutegure ikipe neza kuko ndacyeka nta gihe kirekire dufite.

Tubibutse ko APR FC imaze icyumweru itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019, muri icyo cyumweru, yatozwaga n’umutoza Didier Bizimana wafatanyaga n’umutoza w’abanyezamu Mugisha Ibrahim ndetse n’abakinnyi 16 gusa mu gihe abandi bari mu ikipe y’igihugu. APR ikaba izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa mbere saa 15H30 i shyorongi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.