E-mail: administration@aprfc.rw

Icyo amagambo ya David Luiz yakomeje gufasha Bukuru Christopher

Myugariro wa Arsenal Umunya-Brezil David Luiz yasuye u Rwanda Tariki 11 Ukwakira 2019 mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri gahunda ya Visit Rwanda yo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku isi yose ku bufatanye bw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo RDB n’ikipe ya Arsenal, bukeye bwaho yaboneyeho kureba umukino APR FC yatsinzemo Etincelles ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali maze akururwa n’imikinire ya Bukuru Christopher umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, David Luiz yamanutse mu kibuga asuhuza amakipe yombi ababwira ko bakinnye umukino mwiza n’ubwo yahageze ugeze ku munota wa 17 utangiye, ageze kuri Bukuru yamukoze mu ntoki bagumana akanya gato aramwongorera amubwira ko ari umukinnyi w’igitangaza.

Yaramubwiye ati: ‘’Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho.’’

Nyuma y’uyu mukino Bukuru akaba yaratubwiye ko byamushimishije cyane n’ubwo yaje gukina uyu mukino nk’indi yose ndetse atagamije kunyura amaso ya Luiz.

Yagize ati: Byanshimishije cyane kuko naje gukina uyu mukino ntiteguye kunyura amaso ya Luiz, nagerageje kwitwara neza nk’ibisanzwe ngamije intsinzi ntazi ko hari uwashimye imikinire yanjye, byanteye imbaraga nyinshi zo kurushaho kwitwara neza mu kazi kanjye ndetse no gukina ntekereza birenzeho.’’

Nyuma y’amezi 11 ibi bibaye APR FC Website ikaba yegereye Bukuru Christopher maze tumubaza icyo amagambo ya David Luiz yakomeje kumufasha mu mikinire ye, nawe adusubiza ko yakomeje kumutera akanyabugabo kuko ibyo  yakora byose aba yumva bidahagije kuko hari umukinnyi ukomeye wamubwiye ngo ”komereza aho”.

Yagize ati: ”Amagambo ya David Luiz yakomeje kuntera akanyabugabo kenshi yanyeretse ko hari icyo nshoboye, uretse nanjye Bukuru n’undi mukinnyi uwo ari we wese turi ku rwego rumwe ntabwo waganirizwa n’umukinnyi nk’uriya ngo ubure kugira icyo wunguka.”

”Ni ikintu nishimiye cyane kuko yanyongereye icyizere cyo kumva ko hari byinshi birenzeho nshoboye, igihe yambwiraga ko nshoboye kandi ngomba gukora cyane, guhera uriya munsi haba mu myitozo ndetse n’umukino ndangije iyo nsubiye mu mashusho mba numva n’ubwo naba nakoze byiza bingana bite bidahagije ahubwo nakabaye nkora ibirenzeho bityo bikantera imbaraga zo kuzakora neza byisumbuyeho ubutaha.”

Bukuru Christopher yazamukiye muri SEC Academy aca mu makipe nka Rwamagana City, LLB Academique, Mukura Victory Sports ndetse na Rayon Sports yavuyemo asinyira APR FC Tariki 21 Nyakanga 2019. Akaba ari n’umwe mu bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu mu mu mwaka wa shampiyona ya 2019-20.

2019-20.

Leave a Reply

Your email address will not be published.