Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjili yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa ko yaba agiye kwerekeza muri Rayon Sport.
Hamaze iminsi havugwa ko Hakizimana Muhadjili usanzwe akinira APR FC ko yaba ari mu biganiro na Rayon Sport binavugwa ko ndetse byaba byaranarangiye baremeranyijwe, gusa aya makuru yose yahakanywe na Muhadjili ndetse anaboneraho no kubwira abakunzi ba APR FC ko ibivugwa byose ari ibihuha ko ari umukinnyi ari umukinnyi wa APR FC kandi ko aho ari ahishimiye anameze neza.
Hakizimana Muhadjili uri kumwe n’abagenzi be barimo bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na AS Kigali yadusobanuriye ibirimo kumuvugwaho ati: ibyo byavuzwe kuva kera, ariko ndagira ngo mbwize ukuri abakunzi ba APR FC ko ibyo ari ibihuha pe. Muhadjili yaboneyeho no gusaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro bivugwa ati: ndagira ngo mbonereho gusaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro ibyo bivugwa, kuko jyewe ndi umukinnyi wa APR FC kuko ndacyanafite amasezerano, muri APR meze neza icyo ndeba ubu ni akazi kanjye gusa, nkanafatanya n’abagenzi banjye tugashimisha abafana b’ikipe yacu.