Ibitego bitatu bya Muhadjiri bifashije ikipe ya APR FC gukomza kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Hakizimana Muhadjiri niwe wafunguye afunguye amazamu ku munota wa 42’kuri penarite nyuma y’ikosa ryari rimqze gukorerwa kuri Amran Nshimiyimana Muhadjiri kandi yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota 78′ ni kufura yatereye hafi y’urubuga rw’amahina umupira wijyanamo ndetse no ku munota wa 90′ nabwo Muhadjiri yongera guhagurutsa abakunzi ba APR FC.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 57 mu mikino 24 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 27.
Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Ally Niyonzima yasimbuye Nkinzingabo Fiston, Dany Usengimana asimburwa na Mugunga Yves, naho Butera Andrew asimburwa na Itangishaka Blaise.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakirwa na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona kuwa Kabiri tariki 30 Mata kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.