E-mail: administration@aprfc.rw

Ibitego bibiri bya Muhadjiri, bifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 27′ igitego yatsinze kuri penarite nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Savio mu rubuga rw’amahina, Muhadjiri na none yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 36′

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 45 mu mikino 19 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 22.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Nkinzingabo Fiston yasimbuwe na Omborenga Fitina, Issa Bigirimana asimburwa na Andrew Butera naho Nshimiyimana Amran asimburwa na Ntwari Evode.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakira Etincelles FC tariki 09 Werurwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. APR ikaba igomba kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w’ejo kuwa Kane aho bazkora imyitozo saa mbiri n’igice (08h30′).

Leave a Reply

Your email address will not be published.