E-mail: administration@aprfc.rw

HEROES CUP 2019: APR FC itsinze Etincelles 4-0 mu mukino wa kabiri w’irushanwa ry’Intwari

Ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mukino wa kabiri w’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinda na Etincelles ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nshuti Savio niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30′ mbere y’uko Hakizimana Muhadjiri ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 64′ naho Mugunga Yves ashyiramo icya gatatu ku munota wa 75′ icy’agashinguracumu gistindwa na myugariro Akayezu wa Etincelles ku munota wa 76′

APR FC na none yakinnye uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ugifite imvune ndetse ariko yari yagaruye umunyezamu wayo Kimenyi Yves,

Mu gukora impinduka, Rusheshangoga Michel yasimbuwe na Rukundo Denis, Ntwari Evode asimbura Nizeyimana Mirafanaho, Mugunga Yves asimbura Sugira naho Nkinzingabo Fiston asimbura Butera Andrew.

APR FC muri uyu mukino yavunikishirijemo rutahizamu wayo Sugira Ernest wagize ikibazo cy’umuysi wo mu itako, gusa kugeza ubu hakaba hataramenyekana igihe azamara ataragaruka.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC igomba guhura na Rayon Sport mu mukino wa nyima w’iri rushanwa kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.