E-mail: administration@aprfc.rw

Hari icyizere kinshi ko ibitego bizarumbuka umwaka utaha: Mugunga Yves

Rutahizamu Mugunga Yves araha icyizere abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu ko ibitego izatsinda bizarumbuka umwaka utaha akurikije uburyo bw’imikinire abatoza bari gutoza ba rutahizamu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, mbere yo guhura na Sunrise FC mu mukino wa gicuti.

Yatangiye atubwira icyizere afitiye ubusatirizi bwa APR FC umwaka utaha agereranyije n’uko bwitwaye umwaka washize wa shampiyona.

Yagize ati: ”Ugereranyije n’umwaka ushize, hari byinshi twiteze ukurikije uko abatoza bakomeje kutwigisha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, n’ubwo ari twe nk’ikipe yatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ariko ba rutahizamu bacu ntabwo bari bayoboye mu binjije byinshi uretse Danny wari ufite 11, buri mukinnyi wese yagize uruhare mu ntsinzi y’ikipe kandi birashimishije cyane.”

”Ubu rero hari imyitozo yihariye n’uburyo bushya nka ba rutahizamu umutoza ari kuduha buzatuma dutsinda ibitego byinshi kandi bitworoheye, n’ubwo mu mikino ya gicuti bitabaye byinshi nk’uko benshi bari babyiteze gusa byatewe n’ubwo buryo bushya turi kwiga, ntabwo bizatinda ngo duhuze neza kandi muzabona itandukaniro, hari icyizere kinshi ko ibitego bizarumbuka umwaka utaha.”

Mu bitego 44 APR FC yinjije mu mikino 23 ya shampiyona ishize, ba rutahizamu bayo bose hamwe uko ari batanu batsinzemo ibitego 27, harimo 11 bya Danny Usengimana, Byiringiro Lague yatsinze bitandatu, Nshuti Innocent winjije bitanu, Nizeyimana Djuma yatsinze bine mu gihe Mugunga Yves we yatsinze bibiri.

Mugunga Yves arasezeranya abafana ibyishimo bisesuye umwaka utaha byari byarakomwe mu nkokora na COVID-19.

Yagize ati: ”Abafana ndabasezeranya ko tuzabaha ibintu byinshi byiza, vuba aha dufite Champions league kandi niyo dutekereza umunsi ku wundi twiteguye kwitwara neza kugeza tugeze mu matsinda, dufite shampiyona n’andi marushanwa yo mu gihugu, intego ni ukuyatwara yose tukabaha ibyishimo byahagarutswe na COVID-19 kuko twari twatangiye kubigeraho.”

Usengimana Danny yinjije ibuitego 11 mu mikino 22
Byiringiro Lague yatsinze ibitego bitandatu

APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina umukino wa karindwi wa gicuti na Sunrise FC kuri uyu wa Kanetariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali saa cyenda n’igice izagaruke mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ikina na Etincelles FC yo mu ntara y’Iburengerazuba na none kuri Stade ya Kigali saa cyenda zuzuye z’igicamunsi.

Nshuti Innocent yatsinze ibitego bitanu muri shampiyona
Nizeyimana Djuma yinjije bine
Rutahizamu Mugunga Yves yatsinze ibitego bibiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Police FC na Gasogi United

Leave a Reply

Your email address will not be published.