Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri uyu wa Gatanu ikaba igeze ku munsi wayo wa gatatu ari nawo mukino usoza imikino ibanza, ikipe ya APR FC ikaba igomba gusura Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.
Myugariro Mutsinzi Ange akaba avuga ko umukino bawiteguye neza kandi ko biteguye gukomeza guha ibyishimo abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC nk’uko batangiye batsinda guhera ku mukino wa mbere ndetse akanavuga ko gutsinda umukino ubanza byabateye imbaraga.
Yagize ati” Gutangira dutsinda byatwongereye imbaraga kuko iyo utangiye ubona itsinzi bigufasha gukomeza gutegura no kwitwara neza mu mikino yindi iba iri imbere.”

Mutsinzi Ange kandi yakomeeje avuga ko umukino bawiteguye neza. Ati” Umukino tuwiteguye neza navuga ko umukino utazaba woroshye kuko Bugesera ni ikipe nziza n’ubwo yagize amahirwe make igatakaza umukino wayo wa mbere biradusaba gukora Cyane nk’uko bisanzwe dushaka amanota atatu.”
Myugariro Ange yasoje avuga ntakindi ngo bagomba gukora ibishoboka byose bagaha ibyishimo abakunzi n’abafana ba APR FC.
Yagize ati” Abakunzi bacu turabateganyiriza ibyishimo tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubahe ibyishimo uyu mwaka kandi twizeye ko hamwe ni Imana bizagenda neza.”

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo A aho ifite amanota atandatu ikaba izigamye ibitego bitatu mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukinwe.