E-mail: administration@aprfc.rw

Guhamagarwa mu Mavubi mbikesha umutoza wanjye Mohammed Adil: Mugisha Bonheur

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mugisha Bonheur wahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu, yavuze ko guhumagarwa mu Mavubi abikesha umutoza Mohammed Adil

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi Bonheur yagiranye n’urubuga rwa APR FC kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugaragara mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yakinnye na Guinea Conakry kuri uyu wa Mbere ndetse bakanayitsinda ibitego 3-0.

Yagize ati” Guhamagarwa bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu, ni ibintu nakiriye neza byaranshimishije cyane kuko buri mukinnyi wese aba afite indoto zo gukinira ikipe y’igihugu cye, rero nanjye narishimye cyane kuba narahamagawe ”

Mugisha Bonheur yakomeje avuga ko guhamagarwa mu Mavubi abikesha umutoza we Mohammed Adil wamufashije cyane kuzamura urwego rw’imikinire ye nyuma yo kugera muri APR FC ndetse na nyuma yo kugaruka avuye mu mvune, ngo n’abagenzi be bakinana muri APR FC.

Yagize ati” Guhamagarwa mu Mavubi mbikesha umutoza wanjye Mohammed Adil yaramfashije cyane kuzamura urwego rw’imikinire yanjye nyuma yo kugera muri APR FC, ndetse na nyuma yo kugaruka mvuye mu mvune aramfasha cyane mboneyeho no kumushimira, na none mbikesha bagenzi banjye dukinana muri APR FC kuko dukora nk’ikipe bigafasha buri mukinnyi kuzamura urwego rwe”

Tubibutse ko uyu musore Mugisha Bonheur ari mu bakinnyi umunani b’ikipe y’ingabo z’igihugu bahamagawe mu ikipe nkuru ifite imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry.

Leave a Reply

Your email address will not be published.