Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba APR FC beretse abakinnyi ba APR FC abatoza bashyashya bagiye gukomezanya nabo mu mikino isigaye bagomba gukina muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba APR FC beretse abakinnyi ba APR FC abatoza bashyashya bagiye gukomezanya nabo mu mikino isigaye bagomba gukina muri uyu mwaka.
Muri iyi nama abakinnyi bakaba beretswe abatoza bashya aribo umunya Serbia Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, ndetse n’umutoza wungirije Radanavic Miodrag. Dr Ljubomir Petrovic ni umugabo w’imyaka 70 akaba amaze imyaka 35 mu butoza, Petrović yashoboye gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Red star Belgrade y’iwabo muri Serbia hari mu 1991 nabwo icyo gihe akaba yari yungirijwe na Radanavic Miodrag.
Si ubwa mbere Petrović agiye gutoza APR FC kuko no muri 2014 yari umutoza mukuru wa APR, nyuma yo kwerenwa imbere y’abakinnyi Petrović akaba agomba gutangira akazi kuri uyu wa gatandatu saa cyenda 15:30 kuri sitade Amahoro hakinwa umukino w’imyitozo hagati y’abakinnyi bitoyemo amakipe abiri.
Intego umutoza yahawe ni ugutwara ibikombe bikinirea hano mu Rwanda, icy shampiyona n’igikombe cy ‘Amahoro ndetse akaba yanahawe intego yo kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup bakaba hawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa. Petrović akaba azungirizwa na Radanavic Miodrag, Jimmy Mulisa ndetse na Didier Bizimana ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu na Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w’abazamu.