Akazi ka Bizimana Djihad wagize uruhare mu bitego bibiri APR FC yatsinze Djoliba Athletic Club yo muri Mali na bagenzi be ntabwo kari gahagije ngo ikipe yabo ikomeze mu kiciro gikurikiraho cya Total CAF Confederation Cup 2018. Basezerewe kubera igitego binjirijwe muri Mali.
Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude, Buregeya Prince Aldo, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Bigirimana Issa na Nshuti Dominique Savio.
Djoliba AC: Adama Keita (GK), Siaka Bgayoko, Emile Kone, Aboulaye Diaby, Mamoutou Kouyate, Oumar Kida, Mamadou Cisse, Seydou Diallo (C), Naby Soumah, Cheikh Niang na Boubacar Traore.
Muhadjiri na bagenzi be bakinana muri APR FC bakoresheje imbaraga nyinshi
Umukino wose umutoza wa gatatu Jimmy Mulisa niwe wahaga abakinnyi barimo Buregeya Prince amabwirizaNyuma yo gusezererwa Iranzi Jean Claude na bagenzi bagiye kwita kuri shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’amahoroMuhadjiri Hakizimana ntiyorohewe n’ibigango bya ba myugariro ba Djoliba ACBizimana Djihad watsinze igitego cyo kwishyura, yanatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri ariko ntibyari bihagije ngo ikipe ye ikomezeAbakinnyi bashya ba APR FC Iranzi JC na Nshuti Savio ntabwo bashoboye kugeza ikipe yabo mu matsinda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard yishimiraga imbaraga abakinnyi ba APR FC bari gukoresha
Nshuti Innocent yasimbuye bazina we Nshuti SavioIgitego cya kabiri cya APR FC cyazamuriye ikizere abarebye uyu mukino barimo umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba na minisitire w’ingabo Gen James Kabarebe