Umukino wa gicuti APR FC yakiriyemo Etincelles FC ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo saa cyenda na mirongo ine n’itanu, wahagaritswe n’imvura ku munota wa kane gusa biba ngombwa ko usubikwa ugakinwa uyu munsi kuwa Mbere saa yine za mu gitondo.
APR FC yahisemo gucumbikira Etincelles FC muri Diasn Fossey Hotel, hirindwa urugendo rurerure yari gukora isubira i Rubavu ndetse no kuba habaho ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 dore ko yari yapimwe kuwa Gatandatu kugira ngo izakine uyu mukino abakinnyi bose bameze neza.
Mu gitondo nyuma y’amafunguro, bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakaba bakinnye imikino itandukanye mu buryo bwo kuruhuka mbere y’uko bamanuka ku kibuga nacyo cyakamutsemo amazi yari yuzuye ku mugoroba wo ku Cyumweru.


Kapiteni wa Etincelles FC, Nshimiyimana Abdoul akaba yatangaje ko bakiriye neza igitekerezo cyo kurara i Shyorongi ndetse ko bahagiriye ibihe byiza.
Yagize ati: ”Twe twumvaga ko dushobora gutaha, ariko byaje kudutungura batubwiye ko tugiye kuzamuka tukarara aho APR FC icumbitse.”
”Badufashe neza cyane baratugaburira amafunguro ateguye neza, baduha aho kuryama hano ni ahantu hatuje cyane nta rusaku, mu gitondo tubyutse dufata amafunguro nyuma yayo abashatse bajya gukina imikino itandukanye abandi bicara hanze bafata akayaga. Aha ni ahantu heza cyane buri mukinnyi yifuza kuba yaturiza.”




Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi bari babanjemo ku munsi w’ejo nibo bari bukine uyu mukino, nta mpinduka zabayeho.
Etincelles imaze gukina umukino umwe wa gicuti yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0, mu gihe ikipe y’ingabo z’igihugu yo igiye gukina umukino wa munani wa gicuti yitegura imikino nyafurika ya CAF Champions league n’umwaka utaha w’imikino.


Andi mafoto





