E-mail: administration@aprfc.rw

Dore amashusho y’imyitozo ya nyuma APR FC yakoreye Kicukiro mbere y’uko yerekeza i Rusizi

APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma i Kigali mbere y’uko yerekeza i Rusizi ku munsi w’ejo aho izaba igiye gukina na Espoir umukino w’umunsi wa cumi na gatatu wa shampiyona Azam Rwanda premier league.

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, ku isaha ya moya (07H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. APR FC mbere y’uko igienda ikaba yakoreye imyitozo kuri stade ya Kicukiro.

Uyu munsi nabwo APR ikaba yakoze kabiri kumunsi mu gitondo saa tatu bakoreye i Shyorongi, naho nimugoroba saa kumi bakorera Kicukiro. Iyi myitozo ikaba yitabiriwe n’abakinnyi kandi bose bakaba bameze kugeza uyu munsi akaba nta mvune n’imwe.

Dore mu mashusho imyitozo ya nyuma ya mbere y’uko yerekeza i Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.