Bizimana Didier umutoza w’ungirije wa APR FC yijeje abakunzi ba APR FC ko ikipe yabo imeze neza kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi uyu munsi
Ati: ikipe imeze neza, abakinnyi bose bameze neza, usibye abakinnyi babiri batari bugaragare muri uyu mukino, Sugira Erneste wagize ikibazo mu ivi, ndetse na Byiringiro Lague ngo urwaje umubyeyiwe akaba yumva atiteguye neze uyu mukino.
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste mu kiganiro n’abanyamakuru, nawe yijeje abakunzi ba APR FC ko we n’abagenzi be biteguye neza uyu mukino kandi ko intego yabo intego yabo ari ukugera kure.
Ati: tumeze neza jye n’abagenzi banjye turiteguye, abayobozi batubaye hafi baratuganirije, abatoza batweretse mu mashusho imikinire ya Club Africain byose birashoboka tugomba gukora ibishoboka byose tukabona intsinzi. Intego yacu muri iyi mikino ni ukugera kure hashoboka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Chiheb Ellili utoza Club Africain yo muri Tunisia we yemeje ko bazanye mu Rwanda intego yo gushaka amanota atatu byanze bikunze.
Ati: tumeze neza jye n’abagenzi banjye turiteguye, abayobozi batubaye hafi baratuganirije, abatoza batweretse mu mashusho imikinire ya Club Africain byose birashoboka tugomba gukora ibishoboka byose tukabona intsinzi. Intego yacu muri iyi mikino ni ukugera kure hashoboka
Ati “Twe turi ikipe ikomeye. Ntabwo twahaguruka iwacu dufite intego yo gushaka undi musaruro utari intsinzi. Tuzi ko bishobora kutazatworohera ariko nabwiye abakinnyi banjye ko umukino ubanza bawufata nkaho ari wo wa nyuma, nta mukino wo kwishyura uhari.”