E-mail: administration@aprfc.rw

Dany Usengimana yasezeye ku muryango wa APR FC

Muri iki cyumweru nibwo ikipe ya APR FC yatangazaga abakinnyi bayo bongereye amasezerano muri iyi kipe, inatangaza abakinnyi bashya biyongereye muri iyi kipe ari nako iha amahirwe abandi bakinnyi bayo yo gukomereza ahandi bagashaka andi makipe

Mu bakinnyi basezerewe harimo Dany usengimana, uyu mukinnyi akaba yaje kugenera ubutumwa abayobozi n’abakinnyi ba APR FC abashimira cyane ko mu gihe cyose yamaze mu muryango mugari wa APR FC ntacyo yababuranye anaboneraho kubifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati” Mbanje gushima imana ku bwo kubona aya mahirwe yo gushimira abo twahoranaga buri munsi, abo twari kumwe mu minsi itambutse, byari byiza bikaba n’amahirwe kuba mu muryango mugari wa APR FC kugeza ubu nk’abandi uwo ndiwe ni ukubera kuba mu muryango mwiza wa APR FC nkaba ariyo mpamvu mbakunda kandi mbashimiye cyane.”

Dany Usengimana yasezeye ku muryango wa APR FC

“Ndashimira cyane abayobozi b’ikipe  nkashimira cyane abatoza ba APR FC cyane nkanashimira abakinnyi twagiranye ibihe byiza, ndabifuriza ibyiza mu byo mukora byose nkaba nabamenyeshaga ko natangiye ubundi buzima mu ikipe nshya ariko turacyari kumwe murakoze cyane.”

Ubyobozi bwa APR FC ubwo bwasezeraga kuri aba bakinnyi bwabashimiye cyane byimazeyo ubwitange bwabo bagaragaje mu gihe bari bamaze muri iyi kipe gusa babwirwa ko bidakunze ko bakomezanya ariko ko babifuriza ishya n’ihirwe aho bazerekeza hose

Leave a Reply

Your email address will not be published.