E-mail: administration@aprfc.rw

Dany Usengimana afashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC

APR FC itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’ingabo z’igihugu itaratsindwa ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 51.

Umukino wahuje ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ndetse n’iya Polisi y’igihugu Police FC, urangiye ikipe APR FC yari yakiriye uyu mukino ibyitwayemo neza ku gitego kimwe rukumbi cya Usengimana Danny cyabonetse ku munota wa 13 w’umukino ari nacyo cyayifashije gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

APR FC yakinnye uyu umukino idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba barimo myugariro wayo Mutsinzi Ange wakuye imvune mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Omborenga Fitina wari ufite amakarita atatu y’umuhondo atamwemereraga kugaragara muri uyu mukino.

Kubura aba basore, byatumye umutoza wa APR FC Mohammed Adil ahindura uburyo bw’imikinire maze ahitamo gukinisha ba myugariro batatu inyuma akomeza hagati cyane ahashyi abakinnyi batanu na babiri batahaga izamu (3-5-2). Gukomera hagati no gukoresha impande ku ruhande rwa APR FC nibyo byayifashije kubona intsinzi kuri uyu munsi wa 21 wa shampiyona.

Mohammed Adil mu gice cya kabiri yagiye akora impinduka zitundukanye aho ku ikubitiro yakuyemo Bukuru Christopher asimburwa na Andrew Butera, Byiringiro Lague asimburwa na Mugunga Yves naho Nshuti Innocent asimbura Dany Usengimana.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino byatumye APR FC irusha amanota arindwi Rayon Sports iyikurikiye. APR FC ikaba igiye gukomeza kwitegura umukino uzayihuza na Mukura VS mu karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.