Wari umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinirwaga mu ntara y’Uburengerazuba kuri Stade Umuganda, aho Marines FC yari igizwe n’ikipe y’abasore bakiri bato yakiraga APR FC yari ifite imvune z aba myugariro babiri Mutsinzi Ange Jimmy ndetse na Buregeya Prince batagaragaye muri uyu mukino. Uza kurangira APR FC itahanye intsinzi y’ibitego 2-1
Ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye umukino isatira ishaka kubona igitego nibura mu gice cya mbere, ntibyatinze kuko ku munota wa kane gusa yabonye corner nyuma y’uko Danny Usengimana yacenze abasore batatu ba Marines ateye umupira ushyirwa hanze na myugariro Niyigena Clement.
Marines FC yacishagamo ikarema uburyo busatira izamu rya APR FC, ku munota wa munani gusa, Samba Cedric yagerageje uburyo aho yarekuyr ishoti riboneza mu izamu rya Rwabugiri Umar ukubutse mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko buca iruhande gato y’izamu ntibwagira icyo butanga.
Ku munota wa 20 gusa, nibwo abafana benshi ba APR FC bari bavuye inguni zose zose z;igihugu bahawe icyizere ko bashobora gutahana ibyishimo, ubwo Manishimwe Emmanuel yamanukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso akawucomekera rutahizamu Danny Usengimana, nawe wahise awuha Djabel Manishimwe, maze Danny akiruka agana ku izamu Djabel agahita amusunikira agapira keza maze nawe agatera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuzamu Rukundo Protegene, ubwo APR FC iba ibonye igitego cya mbere cy’umukino.
APR FC yakomeje guhanahana irema ubundi buryo bwo gushaka igitego cya kabiri ariko Marines FC yakinaga umupira wo hasi wihuta cyane yacishagamo igasatira, ndetse biza no kuyihira ku munota wa 40, ubwo Cedric yateraga umupira muremure ugashyirwa muri corner na Omborenga Fitina, maze Niyonkuru Jean Aimee ayiteye Amin Muzerwa ayitereka mu izamu n’umutwe. Akaba ari nako igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri kihariwe cyane na APR FC yashakaga igitego cy’intsinzi, maze ku munota wa 66 gusa Nshuti Innocent ashatse gucenga Taiga amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi asifura ko ari penaliti yaje gutsindwa neza na Nizeyimana Djuma APR FC iba ibonye igitego cya kabiri ari naco cyaje kurangiza umukino ku ntsinzi y’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Umutoza Mohammed Adil Erradi akaba yakoze impinduka eshatu aho ku munota wa 46 gusa Nizeyimana Djuma yasimbuye Byiringiro Rague, Butera Andrew yasimbuye Nshuti Innocent, kugira ngo akomeze hagati ahasanga Niyonzima Olivier Sefu na Bukuru Christopher, Niyomugabo Claude yasimbuye Manishimwe Djabel wari uvuye mu ikipe y’igihugu.
APR FC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu, nyuma y’imikino ine ikaba ifite amanota icumi n’ibitego bine izigamye igakurikirwa na Rayon Sports nayo ifite arindwi ikaba izigamye ibitego bitatu. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikazakurikizaho umukino wa gatanu izakiramo AS Muhanga kuri Stade ya Kigali Tariki 27 Ukwakira 2019.
Rutahizamu Danny Usengimana ndetse na Mutebi Rashid wa Etincelles bakaba ari bo bayoboye abamaze kunyeganyeza inshundura nyinshi n’ibitego bine mu mikino ine.
Abakinnyi babanjemo kuri ruhande rwa APR FC : Rwabugiri Umar, Manzi Thierry (Kapiteni), Mushimiyimana Muhammed, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzma Olivier Sefu, Bukuru Christopher, Djabel Manishimwe, Byiringiro Rague, Danny Usengimana ndetse na Nshuti Innocent.