E-mail: administration@aprfc.rw

Club Africain iragera inaha tariki 26 n’abantu 35 bose hamwe

Tariki 28 Ugushyingo 2018, ikipe ya APR FC izakira Club Africain yo muri Tunisia mu mikino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) iyi kipe yamaze kuvuga igihe izagerera inaha.

Ni umukino ikipe ya APR FC izakirira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’). Club Africain ikaba izagera inaha i Kigali mbere y’iminsi ibiri y’uko umukino uba tariki 26 Ugushyingo. Iyi kipe ya Club Africain izazana n’abantu 35 bose hamwe harimo abakinnyi n’abatoza ndetse n’abaje bayoboye ikipe.Tubitse ko uyu mukino ubanza uzasifurwa n’abasifuzi bo muri Swazland, naho Komiseri w’umukino we akaba ari uwo muri Sudan y’Amajyepfo. APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino, uyu munsi ikaba iri bukore imyitozo saa cyenda n’igice (15h30’) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.