Nyuma yo kuzamuka ari ikipe ya mbere mu itsinda C idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe ya APR FC muri ¼ izahura na AS Maniema yabaye iya 2 mu itsinda D.
Kuva tariki ya 6 Nyakanga mu Rwanda harimo kubera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2019, ubu rigeze muri ¼ aho kizatangira ku munsi w’ejo.
APR FC yari mu itsinda C iri kumwe na Green Eagles yo muri Zambia, Proline yo muri Uganda na Heegan FC yo muri Somalia.
Ikipe ya APR FC yaje kuzamuka mu itsinda ari iyi mbere n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari 3.
Yatsinze Proline 1-0, itsinda Green Eagles 1-0, maze mu mukino usoza itsinda iza kunyagira Heegan FC ibiteo 4-0.
Imikino ya ¼ ikaba izatangira ku munsi w’ejo, APR FC yo ikazakina na AS Maniema yo muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019.