Ku munsi w’ejo ikipe APR FC irakina umukino wa 2 mu itsinda C mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera mu Rwanda, ikaba yahize gukura Green Eagles ku mwanya wa mbere.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Proline 1-0 mu mukino ufungura irushanwa, APR FC iri ku mwanya wa 2 mu itsinda C n’amanota 3 inganya na Green Eagles ya mbere ariko yo ikaba izigamye ibitego 2 mu gihe APR FC ari 1.
APR FC ikaba izakina na Green Eagles ku munsi w’ejo ku wa Mbere saa 15:30′ i Nyamirambo nyuma y’umukino uzahuza Proline na Heegan FC na wo wo muri iri tsinda.
Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Manzi Thierry nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura uyu mukino yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi ko biteguye kurarana umwanya wa mbere.
Yagize ati”nyuma y’intsinzi yo ku munsi wa mbere abakinnyi bose bameze neza, turiteguye kuko tugomba gutsinda umukino w’ejo tugafata umwanya wa mbere, Green Eagles ni ikipe nziza uzaba ari umukino ukomeye ariko tugomba kuwutsinda kuko dushaka kuzamuka turi aba mbere mu itsinda.”
Muri iri tsinda ikipe ya Green Eagles ni yo iyoboye n’amanota 3 inganya na APR FC, Proline ni iya 3 n’ubusa ikagira umwenda w’igitego 1 mu gihe Heegan FC ifite ubusa n’umwenda w’ibitego 2