E-mail: administration@aprfc.rw

CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC ntibashije kugera muri 1/2

APR FC isezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame nyuma yo gutsindirwa na AS Maniema muri 1/4 penaliti 4-3, iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari 0-0.

Jimmy Mulisa yari yahisemo gukora abakinnyi bakoresheje ku mukino wa Green Eagles ku mukino wa kabiri mu itsinda C.

Abasore ba APR FC batangiye uyu mukino basatira cyanze bashaka igitego ariko ubusatirizi bwari buyobowe na Sugira ntibashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbura Sugira Ernest.
Ku munota wa 59 yakoze izindi mpinduka havamo Djabel hinjiramo Ishimwe Kevin. Ku munota kandi wa 70 yakoze impinduka za nyuma havamo Ally Niyonzima hinjiramo Niyomugabo Claude.

APR FC yasatiriye cyane ndetse ubona ko barusha AS Maniena binyuze ku basore babtatu bakinaga imbere, Lague, Mugunga na Kevin ariko kubona igitego biragorana.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira nta ari ubusa ku busa maze biba ngombwa ko berekeza muri penaliti nta minota y’inyongera igiyeho.

APR FC ntiyahiriwe na penaliti kuko yaje kwinjiza 3 za Buteera, Omborenga na Kevin, mu gihe Lague na Thierry bazihushije. AS Maniena yo yinjije 4, APR FC isesererwa kuri penaliti 4-3.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.