E-mail: administration@aprfc.rw

CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC mu itsinda rya gatatu hamwe n’ikipe yo muri Zambia, Uganda na Somalia

Kuri uyu wa gatanu ku cyicaro gikuru cy’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru n’ubuyobozi bwa CECAFA ndetse n’abayobozi ba Ferwafa batangariza abanyamakuru amatsinda y’amakipe azitabira CECAFA Kagame Cup 2019 izatangira tariki ya 7-21 Nyakanga igomba kubera hano mu Rwanda.

Nyuma y’uko amakipe 16 yemeje ko azitabira irirushanwa rya CECAFA Kagame Cupe 2019, aya amakipe yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane bityo amakipe 16 akaba ariyo azaba ahatanira igikombe gifitwe na Azam FC yo muri Tanzania.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizakinwa n’amakipe 16 mu matsinda ane akinire kuri sitade enye arizo; Stade Huye yo mu karere ka Huye, Stade Umuganda yo nukarere ka Rubavu ndetse na Stade ya Kigali yo mu mugi wa Kigali.

Mu buryo amakipe yashyizwe mu matsinda, ikipe ya APR FC ir mu itsinda rya kane (C) aho iri kumwe n’ikipe yo muri Zambia, Uganda ndetse na Somalia.

Itsinda rya mbere (A) ririmo; Rayon Sports (Rwanda), TP Mazembe (DR Congo), KMC (Tanzania) na Atlabara (South Sudan).

Itsinda rya kabiri (B) ririmo; Azam FC (Tanzania), Mukura VS (Rwanda), Bandari (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda rya gatatu (C) harimo; APR FC, Green Buffaloes (Zambia), Proline FC (Uganda) na Heegan (Somalia).

Itsinda rya kane (D) rigizwe na Gormahia FC (Kenya), DC Motema Pembe (DR Congo), KMKM (Zanzbar) na AS Sports (Djibouti).

Nyuma yo kwerekana uko amatsunda ameza, FERWAFA na CECAFA bavuze ko uko amakipe azahura bizaba byamaze gutungana kuwa Mbere tariki 24 Kamena 2019 kuko bagomba kwicarana na Azam TV izerekana iyi mikino yose imbona nkubone.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Nicolas Musonye umunyamabanga wa CECAFA Kagame Cup yavuze ko CECAFA y’uyu mwaka izaba ikomeye cyane kandi ko yateguwe neza kuko ngo hari amakipe menshi yo hirya no hino muri Afurika yagiye asaba kwitabira ariko ntibyakunda kuko umubare w’amakipe 16 bashakaga yari yaramaze kuzura.

Tubibutse ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 ryatwawe na Azam FC ikaba yaratwaye igikombe itsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. U Rwanda rwaherukaga kwakira CECAFA Kagame Cup mu 2014 ubwo El Merreikh (Soudan) yatwaraga igikombe itisinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
CECAFAKagameCup2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.