E-mail: administration@aprfc.rw

News

Dore gahunda y’ikipe ya APR FC y’ibyumweru bibiri

Dore gahunda y’ikipe ya APR FC y’ibyumweru bibiri

News
DORE GAHUNDA Y’IKIPE Y’IBYUMWERU BIBIRI UKO ITEYE DATE MORNING AFTERNOON 01/04/2018   16:00 TRAINING 02/04/2018   16:00 TRAINING 03/04/2018   PEACE CUP 15:30 04/04/2018   16:00 TRAINING 05/04/2018   16:00 TRAINING 06/04/2018   PEACE CUP 15:30 07/04/2018 FREE DAY FREE DAY 08/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 09/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 10/04/2018 09:00 TRAINING 16:00 TRAINING 11/04/2018 RECUPERATION RECUPERATION 12/04/2018   15:00 TRAINING 13/04/2018   15:00 TRAINING 14/04/2018   15:00 TRAINING 15/04/2018   GAME vs SURISE 15:00
APR FC isezereye Giticyinyoni mu gukombe cy’Amahoro

APR FC isezereye Giticyinyoni mu gukombe cy’Amahoro

News
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu nibwo isezereye Giticyinyoni yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 13-1 mu mikino ibiri. Uyu mukino watangiye APR FC n'ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera Giticyinyoni, ni nako byaje kugenda kuko ku munota wa 13, Itangishaka Blaise yafunguye amazamu acenze ba myugariro arekura ishoti umupira uruhukira mu nshundura byanabaye nko ngufungurira rimwe amazamu kuko ibitego byahise byisukiranya bijyamo kubwinshi. Ku munota wa 19, Sekamana Maxime nawe yaje kubona igitego, bongera ku munota wa 27 nabwo Itangishaka Blaise yongera kubona igitego cya gatatu. APR FC yakinnye uyu mukino irusha Giticyinyoni kuko n'igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 5-0. Ku munota wa 34, A...

APR FC yakuye amanota atatu kuri Gicumbi FC

News
Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu kuri Gicumbi FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 4-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Gicumbi kuri uyu wa gatatu. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 4 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Gicumbi kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ndetse biranayikundira ku munota 30 Djihad afungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Amran Nshimiyimana igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo yatangiye yigana umupira nabwo ukinirwa hagati cyane, gusa APR
Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC

Irebere mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC

News
Nyuma yo gutsindira Etincelles FC iwayo mu mukino w'ikirarane cy'umunsu wa 13 wa shampiyona, APR FC igarutse i Kigali kwitegura Gicumbi FC. APR FC yari ifite ibirarane bitatu by'imikino ya shampiyona, kugeza ubu isigaranye ikirarane kimwe cy'umunsi wa 14, APR FC ikaba igomba gusura Gicumbi FC iwayo i Gicumbi kuri uyu wa gatatu. APR FC ikaba yagarutse i Kigali kugira ngo yitegure uyu mukino ikazakora imyito ya nyuma mbere yo guhura na Gocumbi ku munsi w'ejo kuwa kabiri saa kumi (16H00) ku kibuga cyo kuri Ferwafa. Dore mu mashusho uko APR FC yatsinze Etincelles FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 13 wa shampiyona. https://youtu.be/_LckMmg-doc
APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC

APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC

News
Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda kuri iki cyumweru. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 7 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ku munota wa APR FC yaje kubona koroneri maze Djihad ayitera neza Nsabimana Aimable umupira awuboneza neza n'umutwe mu rushundura ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo atangira yigana umupira nabwo uki
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC ku munsi w’ejo ku cyumweru

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC ku munsi w’ejo ku cyumweru

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 13 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade Umuganda 15H30. Abakinnyi bose 21 umutoza Petrovic yahagurukanye bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma usibye abatazanye n’ikipe kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Nshuti Dominique Savio utemerewe gukina imikino ibanza. APR FC ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Umuganda ari naho izakiniraho ku munsi w’ejo. Kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza Etincelles ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza gusa icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose